Urugamba rwo kurandura Malariya rwavuye mu nzu rukomereza mu bishanga

Mu Rwanda hatangijwe uburyo bushya bwo kurwanya malariya haterwa imiti mu bishanga yica imibu n’amagi yayo ngo bikazagabanya malariya mu buryo bugaragara.

Minisitiri Kabarebe na we yateye umuti wo kwica imibu mu gutangiza icyo gikorwa
Minisitiri Kabarebe na we yateye umuti wo kwica imibu mu gutangiza icyo gikorwa

Icyo gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ku bufatanye na Minisiteri y’Ingabo (MINADEF) n’abandi bafatanyabikorwa, kikaba cyatangirijwe mu gishanga cya Shaka cyo mu Murenge wa Musambira muri Kamonyi, kuri uyu wa 28 Kamena 2018.

Akarere ka Kamonyi kabarirwa mu turere 10 mu gihugu twibasiwe na Malariya, aho mu baturage 387.127 gafite 112.181 ni ukuvuga ko 28% barwaye malariya mu mezi 11 ashize, icyenda muri bo irabahitana nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’ako karere.

Yamfashije Clémentine, umuturage wo muri uwo murenge ahamya ko yarwaraga malariya kenshi kubera imibu yabazengereje.

Yagize ati “Jyewe narwaraga malariya buri mezi atatu nkajya mu bitaro nanavayo ngasanga abana na bo yabafashe kubera imibu myinshi ituruma. Ku mugoroba n’iyo wambaye umupira imibu irawupfumura ikakuruma, ubu ndishimye cyane ubwo ingabo zaje kudufasha kuyirwanya”.

Minisitiri Gashumba yavuze ko kurwanya imibu isanzwe aho yororokera bizagabanya cyane Malariya
Minisitiri Gashumba yavuze ko kurwanya imibu isanzwe aho yororokera bizagabanya cyane Malariya

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, yavuze ko ubusanzwe harwanywaga imibu yageze mu nzu z’abaturage, none hatangijwe uburyo bwiza bwo kuyisanga aho yororokera.

Ati “Ubusanzwe twakoreshaga uburyo bwo kwica imibu yadusanze mu nzu, ariko uyu munsi twatangije uburyo bwo kwica imibu n’amagi yayo ari mu bishanga, mu mazi adatemba no mu bihuru. Kuba dukoresha imiti ikorerwa mu Rwanda bizatworohera guhashya malariya”.

Imiti irimo gukoreshwa ikorwa n’uruganda ‘AGROPY’ ruri mu karere ka Musanze rwa kompanyi yitwa Horizon y’Ingabo z’u Rwanda, rukaba rukora n’indi itandukanye ikoreshwa mu buhinzi n’ubworozi.

Umuyobozi wungirije wa AGROPY, Jean Marie Uzamugura, avuga ko urwo ruganda rwaje rugamije kugabanya imiti yavaga hanze ihenze.

Ati “Mbere ibireti u Rwanda rwabyoherezaga hanze, imiti ivuyemo ikagaruka mu Rwanda ihenze. Ubuyobozi rero bwahisemo ko ikorerwa hano, dukora iyica imibu mu kurwanya malariya, iyica uburondwe n’ibindi, ni igisubizo igihugu cyishakiye”.

Imiti ikoreshwa ikorwa n'uruganda rwa AGROPY
Imiti ikoreshwa ikorwa n’uruganda rwa AGROPY

Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe, yavuze ko umutekano w’abaturage utarangirira mu kurinda igihugu ko giterwa gusa.

Ati “Ingabo zirinda umutekano w’igihugu, ariko umutekano si ukubuza ko igihugu giterwa gusa, umutekano usesuye ni uko umuturage aba ameze neza, atarwara malariya n’izindi ndwara, avurwa, abakora akazi bagakora neza. Ni yo mpamvu twese twafatanije muri iki gikorwa cyo guhashya imibu itera malariya”.

Yakomeje avuga ko kuba Ingabo, MINISANTE, Polisi y’igihugu n’izindi nzego ku bufatanye n’abaturage bashoje urugamba rwo kurwanya imibu itera malariya nta shiti bazarutsinda.

Muri icyo gikorwa hanagaragajwe ibiti bifite impumuro yirukana imibu, bikaba bigiye kuzagezwa kuri buri muturage agatera nibura igiti kimwe mu rugo rwe.

Ingabo zifatanya n'abaturage gutera iyo miti
Ingabo zifatanya n’abaturage gutera iyo miti
Abakozi ba AGROPY basobanurira abayobozi uko iyo miti ikoreshwa
Abakozi ba AGROPY basobanurira abayobozi uko iyo miti ikoreshwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka