Urubyiruko rwakingiwe Covid-19 rurakangurira abandi kwitabira iyo gahunda

Bamwe mu rubyiruko rwafashe doze ya mbere y’urukingo rwa Covid-19 barasaba bagenzi babo kwitabira iyo gahunda bakareka imyumvire bafite kuri icyo cyorezo y’uko gifata abakuze gusa, kugira ngo bizabafashe gusubira mu buzima busanzwe.

Babitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 23 Kanama 2021, ubwo hatangizwaga gahunda y’icyiciro cya gatatu cyo gutanga urukingo rwa Covid-19 mu buryo bwa rusange ku bantu bafite guhera ku myaka 18 kuzamura mu Mujyi wa Kigali, aho biteganyijwe ko iyi gahunda igomba kumara iminsi 12 hakingiwe byibuze 90% by’abagomba gukingirirwa kuri site 37 ziri mu bice bitandukanye biri mu turere uko ari dutatu tugize Umujyi wa Kigali.

Abakingiwe barasaba bagenzi babo kureka gukomeza kwirara bagenda badakingiye, ahubwo bagafatirana amahirwe yo kwikingiza bahawe na Leta kugira ngo ibintu birusheho kugenda neza.

Tuyisingize Patrick w’imyaka 20 avuga ko yakiriwe neza, ndetse akanakingirwa yumva abyishimiye kuko azi akamaro kabyo.

Ati “Bagenzi banjye b’urubyiruko icyo nababwira nibareke kwirara ngo bagume mu rugo cyangwa ngo bakomeze kugenda badakingiye, kuko buriya nanjye nagiye mbibona numva ko urukingo ngomba kurufata atari ibya nyirarureshwa cyangwa hari ikindi kintu ntegereje ahubwo ari uko bindimo. N’abo rero nibave aho bari baze bikingire ibintu bigende neza n’ubuzima bukomeze bugende neza nkuko babyifuza”.

Mutoniwase Jeanine w’imyaka 19, avuga ko urubyiruko rudakwiye kwumva ko kwikingiza ari ibintu bikomeye, ndetse ko ari iby’abasaza n’abakecuru gusa.

Ati “Urubyiruko rwinshi rwumva ko ari ibintu bikomeye cyangwa ari ikindi kintu ariko jye siko nabibonye, ahubwo nashishikariza n’abandi kuba baza bakikingiza hakiri kare kugira ngo tubashe gukomeza ubuzima bwacu neza. Covid-19 ntabwo ari iy’abasaza gusa kuko hari n’abana bigaga muri boarding yagiye igeraho ariko bamaze kubahiriza amabwiriza neza byagiye bigenda neza”.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuvuzi rusange muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Mpunga Tharcise, avuga ko abantu bakwiye kureka imyumvire y’uko urubyiruko rutagerwaho na Covid-19.

Ati “Iyo turebye kuva Covid-19 yatangira kugera mu Rwanda, 60% by’abanduye bakarwara Covid-19, mu bipimo dukora buri munsi n’abantu bari hagati y’imyaka 20 kugera kuri 39, n’ukuvuga ngo ni cya cyiciro cy’urubyiruko, ariko abapfa benshi n’abantu bakuze bari mu myaka 80 na 90 kuzamura.

Dr Mpunga ati “Iyo ugiye kubireba ahanini bariya bantu bakuze banduzwa n’aba batoya kuko ni bo baba bari muri ibi byose tubona, n’abo polisi ifata abenshi n’urubyiruko. Ntekereza ko kubakingira bifite ingaruka ebyiri; iya mbere n’ukugabanya ubwandu muri iki cyiciro, icya kabiri ni uko bigabanya ko bajya kuyanduza ba basaza n’abakecuru”.

Minisiteri y’ubuzima itangaza ko mu byiciro biheruka gukingirwa mu Mujyi wa Kigali guhera ku myaka 40 kuzamura, abagera kuri 82% ari bo bamaze gukingirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka