Urubyiruko rurasabwa kumva ububi bwa covid-19 no kuyirinda

Urubyiruko rwo mu Ntara y’Amajyaruguru rurasabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda indwara ya Covid-19 kandi rugatandukana n’imyumvire y’uko ihitana abakuze gusa, kuko hari ingero nyinshi z’abantu bo mu kigero cy’abakiri bato ikomeje guhitana ku isi.

Haracyakenewe byinshi byo gukorwa ngo imyumvire y'urubyiruko ku kwirinda Covid-19 yiyongere
Haracyakenewe byinshi byo gukorwa ngo imyumvire y’urubyiruko ku kwirinda Covid-19 yiyongere

Mu makuru make y’isesengura ku ndwara ya Covid-19 inzobere zigenda zishyira ahagaragara, nyuma yo kwaduka kw’iyi ndwara, zigaragaza ko yibasira abageze mu za bukuru ku kigero kiri hejuru ugereranyije n’abo mu myaka yo hasi; cyane ko abenshi baba batagifite intege n’ubudahangarwa bihagije mu mubiri, n’igihe abari muri icyo kigero barwaye izindi ndwara zirimo n’izidakira ikabashegesha by’umwihariko.

Mu masoko n’uduce tumwe na tumwe mu Ntara y’Amajyaruguru, usanga hari ahagaragara abiganjemo urubyiruko yaba mu mihanda bagenda, cyangwa abagaragara bahagaze mu dutsiko baganira.

Ni mu gihe mu mabwiriza arebana no gukumira ikwirakwizwa ry’indwara ya Covid-19 aheruka gushyirwa ahagaragara na Minisirtiri w’Intebe, abuza abantu b’ibyiciro byose kugira imyitwarire nk’iyi.

Urubyiruko rwaganiriye na Kigali Today, rurimo urugifite imyumvire y’uko iyi ndwara yibasira abakuze gusa, ikaba impamvu itabuza bamwe muri bo guhugira mu byo bisangamo mu buzima bwa buri munsi nko guhurira hamwe ari benshi baganira, gusangira n’ibindi.

Twagirumukiza Ildephonse wo mu Murenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze yagize ati “Iki cyorezo kiri kwica abantu b’abasaza n’abakecuru kuko ni bo twumva kizahaza cyane. Nta muntu ukiri muto ndumva cyahitanye, niba ari uko baba bagifite imbaraga cyangwa batarwaragurika simbizi.

Nubwo biba byatubabaje ko abo bakuze bapfuye, ntibyaduca intege ngo tubure gushakisha uko twabaho, tugera ikirenge mu cyabo cyo gushaka imibereho ituma twibeshaho, cyane ko tuba tunafite utuntu twinshi twakora tukatwinjiriza agafaranga. Rero bidusaba guhura kenshi, tukamenaho abiri kugira ngo urebe ko hari uwagutungira agatoki”.

Iyi ndwara ya Covid-19 ku isi, imaze kwandurwa n’abakabakaba miliyoni 1 n’ibihumbi 300, mu gihe abarenga ibihumbi 69 barimo n’abari mu kigero cy’imyaka iri munsi ya 35 y’amavuko idasize n’abana b’impinja mu bahitanwa na yo.

Inzobere zita ku barwaye iyi ndwara zirimo Umwongereza witwa Dr. David Hepburn, zivuga ko umuntu uwo ari we wese iyi ndwara ishobora kumwibasira ititaye ku kigero arimo n’uko ubuzima bwe buhagaze.

Nubwo umubare w’urubyiruko n’abato uri ku kigero cyo hasi kandi ikaba itabazahaza nk’abakuze, ntibibujije ko urubyiruko rwakaza ingamba zo kuyikumira no kuyirinda, hagamijwe ko na bo ubwabo bataba intandaro yo kuyikwirakwiza mu bantu igihe hari uwayanduye.

Abayobozi barimo uw’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yavuze ko urubyiruko rufite uruhare rwo gufata iyambere rwirinda kandi rurinda abandi.

Yagize ati “Urubyiruko rwacu rurajijutse, kuko abenshi ari abavuye ku ishuri yaba muri Kaminuza n’ayisumbuye kugira ngo igihugu kibafashe kwirinda mu buryo bwizewe, ni bo bambere bakagombye kudufasha kwigisha abandi barimo n’abo batarasobanukirwa ko iyi ndwara ishobora kwibasira ibyiciro byose mu gihe haba hatabayeho kwirinda.

Kandi ibi kubikora bari iwabo mu rugo birashoboka, kuko bafite ikoranabuhanga banyuzaho ubutumwa bwaba bwigisha abadafite amakuru ahagije kuri iki cyorezo. Nibitwararike, basobanurire n’abo mu miryango yabo ko ari gahunda ireba buri wese, kugira ngo uru rugamba tuzarushobore”.

Uwanyiligira Marie Chantal, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, na we asanga urubyiruko rudakwiye kwirara, kuko iki cyorezo gifite ubukana, kikaba gikwirakwira ntawe gisize.

Agira ati “Buri wese yacyandura mu gihe adakurikije ya mabwiriza yo kugira isuku abantu bakaraba intoki kenshi kandi bagakoresha amazi meza n’isabune. Urubyiruko rwacu rubigire umuco, rwirinde ibibahuriza mu dutsiko, umwanzuro ube uwo kuguma mu rugo.

Ari umukuru aba afite ibyago byinshi byo guhitanwa na yo kandi n’abato ni uko; n’aho bataba bafite ibyago byo guhitanwa na yo nk’abakuze, tunibuke ko uru rubyiruko ubwarwo rutirinze, rushobora kuyikwirakwiza no mu babyeyi na ba sekuru babo, bikabavutsa ubuzima nyamara twari tukibakeneye”.

Mu Rwanda abantu 105 ni bo bamaze kwadura indwara ya Covid-19, barindwi muri bo bamaze gukira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka