Urubyiruko rufite virusi itera SIDA ruri mu bugarijwe n’agahinda gakabije

Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda, RBC, kivuga ko 55% by’urubyiruko rufite kuva ku myaka 10-24 y’amavuko rwugarijwe n’indwara y’agahinda gakabije(depression), ituma umuntu adafata imiti neza bikaba byamuviramo urupfu rwihuse.

Umukozi muri RBC ushinzwe kwita ku buzima bwo mutwe no ku bafite virusi itera SIDA, Michel Gasana, avuga ko ubu bushakashatsi babukoze mu mwaka ushize wa 2023, aho basanze abanyeshuri bafite virusi itera SIDA bugarijwe cyane.

Agahinda gakabije ni ikibazo gikomeye gishobora kuba cyateza urupfu
Agahinda gakabije ni ikibazo gikomeye gishobora kuba cyateza urupfu

Gasana agira ati "Iki kibazo kiraterwa n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kubwirwa amagambo mabi kuko ku ishuri bamuvuga ngo ’arwaye SIDA’, hakaba n’ikibazo cyo kubura ibyo kurya."

Abandi bafite ikibazo cy’agahinda gakabije kivanze n’ubukene, nk’uko RBC n’abitwa ’abajyanama n’urungano’ babisobanura, ni abangavu n’ababyeyi bakiri bato bafite virusi itera SIDA, cyane cyane abo ababyeyi babo bahita birukana kubera gutwita cyangwa abo abagabo bataye.

Uwitwa Habumuremyi Yvonne, umujyanama w’urungano utuye i Janana, avuga ko we na bagenzi be na bo bamaze kwandura indwara y’agahinda gakabije bitewe n’uko abangavu n’abagore bato bamutura ibibazo bikamurenga, kuko ataba afite igisubizo hafi kirimo n’uko nta cyo kubafashisha yabaha ngo kibabuze kujya gukora uburaya.

Habumuremyi avuga ko abakobwa n’abagore bakiri bato, abatewe inda zidateganyijwe birukanywe mu miryango yabo cyangwa abari bafite abagabo bakabata, abavuye mu cyaro bagera mu Mujyi ubuzima bukabananira, aba bose iyo ibibazo bafite byiyongereyeho kuba bafite virusi itera SIDA, ngo bamutera agahinda gakabije.

Habumuremyi ati "Ugera mu rugo gusinzira bikanga, ukarara ubitekereza, ya shusho y’umwana ukuntu yabikubwiraga n’amarira ashoka mu maso, bisaba kujya kumuganiriza nawe wabanje kumva ko ufite imbaraga."

Umuyobozi wa porogaramu yo kurwanya virusi itera SIDA n’igituntu mu Rugaga Nyarwanda rw’Abafite virusi itera SIDA, RRP+, Odette Nyiramucyo, avuga ko bakurikirana 77% by’abafite iyo virusi mu Rwanda bafata imiti, ariko ngo ikibabaje ni uko muri bo urubyiruko rufite munsi y’imyaka 24 y’amavuko rutarimo, kubera kutiyakira.

Nyiramucyo yagize ati "Urubyiruko dufite rufata imiti ni ruke cyane kuko rutariyakira, twe dufata abamaze kwiyakira, muri bariya 77% twebwe dufite, nta na 45% b’urubyiruko barimo, kandi iyo umuntu yanze gufata imiti ibyuririzi byose bishoboka biramwibasira, iyo umuntu adafata imiti neza aba ari mu rupfu."

RRP+ ifite abajyanama b’urungano 4,459 bashinzwe gukurikirana abafite virusi itera SIDA bagera kuri 162,003, hamwe n’Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa AEE ufite abagera kuri 1,384, bavuga ko aba bakorerashake babafasha ari bo bakwiye inkunga ya mbere yo kubavura no kububakira ubushobozi bwatuma bateza imbere imibereho y’abafite virusi itera SIDA mu Rwanda.

RRP+ na AEE bavuga ko abakorerabushake babo biganje mu mibare yatangajwe na RBC ko 32% by’abakozi mu bigo bifite abakozi barenga 100 bajya batekereza kwiyahura, mu gihe 63% by’abakozi basiba akazi batabibwiye abakoresha babo kubera ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Umuganga ukorera AEE, Munyamisugi Damascène, avuga ko umushinga
"Igire-Ubaka Ejo" w’Ikigega cy’Abanyamerika USAID urimo kubafasha kubona imfashanyigisho zunganira abakorerabushake mu gihe bita ku babagana, kandi ko hari inkunga yo kwiga no guhangirwa imirimo ikomeje guhabwa ibyiciro byazahajwe n’agahinda gakabije gafatanyije na virusi itera SIDA.

RRP+ hamwe n’abakorerabushake bita ku bafite virusi itera SIDA, basaba RBC ingengo y’imari yafasha gukemura ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka