Uretse kurinda Coronavirus, agapfukamunwa kanagabanyije n’indwara z’ubuhumekero – RBC

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), avuga ko kuva aho hafatiwe ingamba zo kwambara agapfukamunwa kuri buri wese, byatanze n’igisubizo mu kwirinda n’izindi ndwara z’ubuhumekero.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr. Sabin Nsanzimana
Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr. Sabin Nsanzimana

Yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro “Ubyumva ute”cya KT Radio, gihita buri mugoroba kuva saa moya n’igice kugeza saa mbili n’igice kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu.

Ubwo umunyamakuru Anne Marie Niwemwiza, uyobora icyo kiganiro yabazaga Dr Nsanzimana Sabin Umuyobozi wa RBC ku musaruro agapfukamunwa kamaze gutanga mu kwirinda Coronavirus kuva aho Leta itanze amabwiriza ku itariki 18 Mata yo kukambara kuri buri wese, uwo muyobozi yabitanzeho ibisobanuro.

Dr Nsanzimana yavuze ko agapfukamunwa ari bumwe mu buryo bwifashishijwe mu kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus, aho kakuyeho imbogamizi zatuma abantu bandura icyo cyorezo ku buryo bwihuse.

Ngo byagaragaye ko uburyo iyo ndwara yandura bukumirwa n’agapfukamunwa ku kigereranyo kiri hejuru mu gihe kaba gakoreshejwe uko bisabwa.

Ati “Agapfukamunwa urabona ko nanjye nkambaye, ni kimwe mu bintu by’ingenzi bituma dushobora guhagarika Coronavirus.

Hari ibihugu byagiye bigira ibikorwa byiza kwambara agapfukamunwa biba umuco, wabigereranya n’ibindi bihugu ukibaza uti ese aba bakoze iki gituma coronavirus itarazamutse cyane ugereranyije n’abandi? Kimwe mu byahurijweho ni uko buri wese yambaye agapfukamunwa, buri muturage uri mu bandi akakambara, Coronavirus ishobora guhagarikwa.”

Dr Nsanzimana yagaragaje uruhare rw’agapfukamunwa ku igabanuka ry’izindi ndwara zifata ubuhumekero.

Agira ati “Agapfukamunwa gatuma twirinda n’izindi ndwara zitari Coronavirus, maze iminsi mbibona, no ku mibare yacu dufite hari indwara z’ubuhumekero nk’ibicurane byaragabanutse, abantu usigaye ubonana ibicurane ntabwo ari benshi nka mbere.

Ariko mbere kubyanduzanya wagira ngo byari byemewe, ufite ibicurane rwose akaza akanabaramutsa akumva ntacyo bitwaye kuba yabyanduza undi, ariko iyo virus itera ibicurane agapfukamunwa karayiturinda”.

Uwo muyobozi abajijwe niba agapfukamunwa kateza ibibazo ku bantu bafite indwara z’ubuhumekero, yavuze ko ari byiza ko abo bambara udupfukamunwa twabugenewe.

Agira ati “Abo akenshi baba basanzwe bivuza izo ndwara ni na bake cyane, kandi ntirwatinda kuri icyo cyiciro kuko nawe ntikagutera uburwayi ngo ugume ukambaye, gusa hari udupfukamunwa tugenewe abo n’ubwo ubushobozi bwo kubona ako kisumbuyeho bushobora kuba budahari, yanafashwa kukabona. Icyo nasobanura, ni uko agapfukamunwa kakoreweho ubushakashatsi ku buryo katabuza umuntu guhumeka neza”.

Uko wamenya agapfukamunwa kujuje ubuziranenge

Dr Nsanzimana aramagana abantu bikorera udupfukamunwa, avuga ko utwo tutujuje ubuziranenge dushobora kugira ingaruka ku bantu aho agira ati “Ukikoreye mu buryo butemewe butanakwiriye, tuvuge nk’agapfukamunwa gakoze muri ‘Nylon’ gashobora guteza ibibazo kuko karashyuha, kagomba rero kuba gakoze mu gitambaro cyabugenewe, ni yo mpamvu hashyizweho abantu bazwi bagenewe kudukora”.

Dr Sabin yagaragaje amoko anyuranye y’udupfukamunwa twemewe kwambarwa ntitwangize ubuzima bw’abantu, agaragaza n’amasaha ntarengwa umuntu akwiriye kukambara no kugahindura.
Yavuze ko ibara n’umwiza bugaragarira amaso, atari cyo kimenyetso ngenderwaho ku gapfukamunwa kujuje ubuziranenge, asaba abantu kwirinda gushiturwa n’ubwiza bw’inyuma ngo babe bahangikwa udupfukamunwa twabagiraho ingaruka.

Yavuze ubwoko bubiri bw’udupfukamunwa, aho hari agakozwe mu mpapuro n’agakozwe mu myenda.

Ako gakozwe mu mpapuro ni agakunze kugaragara kambawe n’abakora muri serivise z’ubuvuzi bavura indwara zishobora kwandura nk’ibicurane, igituntu n’ibindi.

Yavuze ko ako gafite ibyumba bitatu cyangwa bine, byifashishwa mu kwinjiza umwuka no kuwusohora aho katambarwa mu gihe cy’amasaha arenze ane.

Ngo impamvu bakita 95, ni uko karinda ibishobora kwinjira mu buhumekero ku gipimo cya 95%.

Yavuze ko agapfukamunwa k’umwenda ko ngo gashobora kurinda umuntu ku kigero cya 50%, gusa ngo iyo abantu bose bakambaye karabarinda kubera ko gatuma amatembabuzi adasohoka yose ngo abe yakwanduza undi ukambaye mu buryo bworoshye.

Ngo ako gakozwe mu myenda si byiza ko karenza amasaha atandatu katarameswa, umuntu kandi agasabwa kwirinda kugashyira mu mufuka cyangwa mu gikapu.

Ati “Mu masaha atandatu ugakuramo kakameswa, ariko kanduza vuba iyo ugashyize mu mufuka cyangwa mu gikapu ukongera kukambara, uba wiyongerera ibyago by’uko kakwanduza aho kwirinda. Tekereza igihe wakambariye ahantu wanyuze n’abo mwahuye bose n’ibyagiyeho byaba iby’abandi cyangwa se ibyawe, kubibika ukongera ukabisubiramo.”

Uwo muyobozi yasobanuye kandi impamvu agapfukamunwa ko kwa muganga karinda abantu ku kigereranyo kiri hejuru kurusha agakoze mu myenda, kakambarwa mu gihe gito kurusha agakozwe mu myenda, avuga ko biterwa n’imiterere y’ibyo gakozemo.

Agira ati “Agapfukamunwa kamenyerewe kwa muganga impamvu kambarwa mu gihe gito ni uko gakozwe mu gisa n’urupapuro ku buryo amatembabuzi ajya kuri rwa rupapuro rukagenda rusaza rukaba rwatangira gupfuka, ni yo mpamvu kambarwa amasaha make bitewe n’uko kandi kanafunze cyane ku buryo ugakoresha atakagumana igihe kirekire mu gihe mu guhumeka bigorana ko umwuka unyura muri bya byumba bitatu bikagize, mu gihe agakozwe mu mwenda byoroha mu guhumeka ariko na ko kakaba kakurura indwara vuba.”

Ni gute imikoreshereze y’udupfukamunwa isuzumwa?

Ku kibazo cy’abantu bamwe bakomeje gukorera ku jisho bakambara udupfukamunwa nabi mu gihe bari ahantu batabona Polisi cyangwa ubundi buyobozi bubibutsa kwambara neza agapfukamunwa, Dr Nsanzimana yavuze ko icyo kibazo gihangayikishije abashinzwe ubuvuzi.

Ati “Impungenge zirahari turanabibona, hari inzego zinyuranye zibisuzuma, Polisi irabikora neza. Buriya intambwe ya mbere kwari ukumva ko agapfukamunwa gafite akamaro mu kwirinda icyo cyorezo. Ndashima rwose Abanyarwanda n’abandi baba mu Rwanda babyumvise vuba, kuko usanga imibare y’abambara agapfukamunwa hirya no hino mu gihugu iri hejuru”.

Arongera ati “Igitera impungenge cyane ni uburyo abantu bakambara nabi, hari umuntu uhora yambaye agapfukamunwa ariko ukabona izuru rye ritarigeze rikambikwa na rimwe. Hari undi uba ari mu nama yajya kuvuga ukabona arakamanuye akambaye mu ijosi, uwo ni we uteye impungenge cyane kuko iyo avuga amacandwe ajya mu bantu, micro warangiza ukayiha undi amatembabuzi yayimanukiyeho ukabona ari ikibazo”.

Yagarutse ku wundi muntu uteye impungenge cyane aho umuntu afata agapfukamunwa akagakorakora yarangiza akanakabika akongera akagakoresha, ngo uwo yandura vuba akananduza abandi kuko kaba kagiyeho virus nyinshi.

Ikindi ngo ni ubuziranenge bwako abantu batarasobanukirwa, aho bakagurira hatizewe. Asaba abantu gushyiramo imbaraga mu kureba ubwiza bw’agapfukamunwa bakoresha.

Yamaze impungenge abavuga ko agapfukamunwa gatuma umuntu ahumeka umwuka wanduye

Ku bumva ko agapfukamunwa kabuza umuntu guhumeka umwuka mwiza, Dr Nsanzimana yabamaze impungenge agira ati “Abenshi bavuga ko uwambaye agapfukamunwa umwuka wanduye asohoye ari wo yongera kwinjiza ariko si byo, umwuka usohoye ntabwo uguma mu gapfukamunwa.

Ushaka kubisuzuma uzambare agapfunkamunwa n’amataratara urebe mu kanya uko ikirahuri gihita guhuma, ni ukuvuga ngo hari umwuka winjira n’usohoka binyuze mu gapfukamunwa. Hari uwo bigora bwa mbere, ariko rwose nta mpungenge abantu bakwiye kugira ku gapfukamunwa”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka