Umwe mu bantu 120 ashobora kugira ubumuga bw’imikurire n’imyitwarire - Autism
Umuyobozi ushinzwe Ishami ry’Ubuzima bwo mu Mutwe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Gishoma Darius, yatangaje ko ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) bugaragaza ko umuntu umwe mu bantu 120 ashobora kuba afite Autism.
Yabitangaje ku wa 17 Kamena 2026 mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Abasenateri n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye, igamije gusuzuma ikibazo cy’abana bafite Autism no gushaka ibisubizo bigamije kunoza ubufatanye mu kubitaho no kubafasha kwiga neza.
Dr. Gishoma yavuze ko mu Rwanda hakomeje gukorwa ubushakashatsi kuri iyi ndwara ndetse no kumenya abantu bo mu byiciro bitandukanye bayirwaye.
Yagize ati: “Iyi ndwara irahari, igaragara mu bana bato, kandi ababyeyi n’abarezi babibona umwana ageze mu myaka ibiri cyangwa itatu, kuko ari bwo atangira kugenda no kuvuga no kugaragazaga ibimenyetso n’imyitwarire bitandukanye n’ibyabandi bana.”
Yagaragaje ko ibimenyetso bya Autism birimo kuba umwana asa n’uwumva ibintu ukwe, kwibera mu isi ye, ndetse rimwe na rimwe agahugira mu bintu bye nubwo ari kumwe n’abandi.
Dr. Gishoma yavuze ko atari abana bose bayirwara ku kigero kimwe, kuko hari abo usanga bakora nk’abandi, ariko hakagaragara itandukaniro rito mu myitwarire yabo mu bandi.
Yagaragaje kandi ko Autism ikunze kugaragara cyane ku bana b’abahungu kurusha abakobwa, asobanura ko bishingira ku miterere y’uturemangingo dutanga igitsina cy’umwana.
Yagize ati: “Utunyangingo tw’umugabo kuko ari we utanga igitsina cy’umwana akenshi ni ho bikomoka.”
Yongeyeho ko Autism (Autism Spectrum Disorder–ASD) atari indwara ifite impamvu imwe izwi neza, ahubwo iterwa n’uruhurirane rw’impamvu zitandukanye zirimo imiterere y’uturemangingo ndangasano (genes).
Yavuze ko ishobora kugaragara mu miryango imwe, bigaragaza ko ishobora kugira aho ihuriye n’uruhererekane rw’umuryango.
Yagaragaje kandi ko imikurire y’ubwonko ishobora kugira uruhare, cyane cyane igihe umwana akiri mu nda cyangwa akiri muto, aho ubwonko bwe bukura mu buryo butandukanye n’ubw’abandi bana.
Yavuze ko n’imyaka y’ababyeyi ishobora kuba iri hejuru ishobora kongera ibyago, kimwe n’ibibazo bishobora kuvuka mu gihe cyo gutwita cyangwa kubyara, nko kuvuka umwana atagejeje igihe (premature birth) cyangwa umwana ufite ibiro bike cyane.
Rwigamba Fidele, ufite umwana urwaye Autism, yavuze ko yamenye ikibazo cy’umwana we hakiri kare kubera ibimenyetso birimo kutavuga no kutumva neza. Yavuze ko yahuye n’imbogamizi nyinshi mu gushaka ubufasha, kugeza ubwo yageze ku baganga bo muri Kenya, ari naho bamusobanuriye neza indwara umwana afite.
Yagize ati: “Nagarutse mu Rwanda ndamuvuza nkomeza kumurera, ariko ageze mu myaka itatu mujyana ku ishuri ntibyakunda kubera imyitwarire ye.”
Yongeyeho ko umwana we yaje kujyanwa mu kigo cyigisha abana bafite Autism, aho ubu ku myaka irindwi amaze gutera imbere kuko atangiye gusoma no kuvuga.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yavuze ko Leta izi iki kibazo kandi ko hakomeje gutangwa amahugurwa ku barezi no gutanga ibikoresho bibafasha kwita kuri aba bana, ariko agaragaza ko hakiri icyuho cy’amashuri yihariye kuko aba bana bakeneye uburyo bwihariye bwo kwigishwa.
Yagize ati: “Turabizi ko aba bana bakeneye umwihariko, ni yo mpamvu usanga ibigo bibakira bihenze kubera ibisabwa byinshi mu kubitaho. Tuzakomeza ubuvugizi n’ubufatanye mu bikorwa bya Leta.”
Yavuze ko hakomeje kwitabwaho amahugurwa y’abarimu no kunoza ubufatanye mu mashuri yakira aba bana.
Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga yatangaje ko mu ibarura ryakozwe hatagaragaye imibare nyayo y’abantu bafite Autism, ariko ko hari gahunda yo gukora ibarura rirambuye kugira ngo hamenyekane neza abashobora gufashwa uko bikwiye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|