Umwana wavukanye ubumuga budasanzwe arifuza kuzaba umuganga

Turikumwenayo Jean De Dieu w’imyaka 14, umwana wo mu kagari ka Kabeza umurenge wa Cyuve i Musanze wavutse atagira umwanya wo kwitumiramo, arifuza kuziga akaba umuganga.

Turikumwenayo Jean De Dieu w'imyaka 14 afite ubumuga yavukanye butarabasha kuvurwa
Turikumwenayo Jean De Dieu w’imyaka 14 afite ubumuga yavukanye butarabasha kuvurwa

Nyuma yo kuvuka, ngo hashize amasaha make umwanda wishakira inzira, hafi yahakagombye kuba umwanya wo kwitumiramo haturika igisebe kinini kinyuramo imyanda, bimuviramo ubumuga bukabije aho icyo gisebe cyananiye abavuzi.

Si icyo gisebe gusa kuko ngo yavukanye n’ubundi bumuga aho mu mugongo yavukanye ikibyimba gikomeza gukura kugeza ubwo cyakoraga hasi ubwo yabaga yicaye nk’uko bivugwa na Ayingeneye Petronille, umubyeyi we.

Ayingeneye avuga ko izo ndwara zose zahuriye kuri uwo mwana amujyana mu bitaro binyuranye ikibyimba kibagwa umwana afite imyaka ine.

Ati “nkimara kumubyarira mu rugo, ubumuga bwe bwatubereye urujijo aho twasanze nta mwenge wo kwitumiramo, ahubwo tubona ikintu yavukanye mu ruti rw’umugongo kimeze nk’ikibyimba, kigenda gikura umunsi k’uwundi kigera ubwo abaganga bamubaga afite imyaka ine”.

Turikumwenayo wamaze imyaka icyenda adashobora kugenda, nyuma yo kubona igare yatangiye ishuri ubu ari mu wa gatanu w’amashuri abanza, aho afite indoto zo kuzaba umuganga agendeye ku baganga bamuvuye ikibyimba.

Ati “nziga cyane kandi nzaba umuganga, bamfashije byinshi niyo mpamvu nanjye niga nshizeho umwete ngo nzabe nkabo, ubu sinjya munsi y’amanota 60”.

Uwo mwana n’ubwo afite izo nzozi, arinubira abana bigana bakomeje kumuca intege.

Ati “ikibazo mfite ni icy’abana twigana bakomeje kumfata nabi banserereza, numva banca intege ngasaba Leta kubwira abo bana ko nanjye ndi umuntu nk’abandi.

Ndasaba Leta kandi kujya imfasha kwiga ikampa ibikoresho nkagera ku ntego zanjye, nk’ubu ku ishuri basabye ko mbona agapira ko gukinira muri aka kagare kugira ngo ingingo zinanuke ariko narakabuze”.

Umuryango w'ivugabutumwa Gisubizo Ministries niwo ukomeje gufasha uwo mwana
Umuryango w’ivugabutumwa Gisubizo Ministries niwo ukomeje gufasha uwo mwana

N’ubwo uwo mwana yifuza kwiga akaminuza umuryango we ntiworohewe n’ikibazo cy’ubukene dore ko barya bavuye guca inshuro ngo bagaburire abana barindwi bafite.

Ni nyuma yo gukurwa mu cyiciro cya mbere, bagashyirwa mu cya kabiri, aho ubu kubona mituweri ari ikibazo nk’uko bivugwa na Ayingeneye.

Agira ati “Leta ni ukudutera inkunga ikadufasha kuko ntacyo twifashije, hari ubwo abwirirwa akarya ari uko mvuye guca inshuro, ubundi twatangirwaga mituweri tukiri mu cyiciro cya mbere, badushyira mu cya kabiri mbabajije impamvu nk’umuntu wahuye n’ikibazo cyo kurwaza umwana, barambwira ngo ntibitureba ngo turi bazima tugomba kwirihira”.

Habarurema Samuel, umukuru w’umudugudu wa Karunyura, avuga ko akiri mushya mu kazi atigeze amenya ko uwo muryango uri mu cyiciro cya kabiri.

Yemeza ko hari abaterankunga bamwemereye ubufasha ku batishoboye, ngo n’uwo muryango azawushyira muri raporo ufashwe.

Kugeza ubu abagiraneza bibumbiye m’umuryango w’ivugabutumwa witwa Gisubizo Ministries, nibo bakomeje gufasha uwo muryango, ku itariki 25 Gashyantare 2019 batanze inkunga y’ibiribwa binyuranye birimo kawunga, umuceri, amasabune, ibikoresho by’isuku n’amafaranga ibihumbi 30 yo gufasha uwo mwana.

Kenedy Cyiza uhagarariye uwo muryango mu karere ka Musanze avuga ko basanzwe basura uwo mwana mu kumufasha kugira ubuzima bwiza no kwivuza.

Ati “ni umwana dusanzwe twitaho, n’ubu twamenye ko yarwaye, hari imyanda isohokera mu gikomero imutera gushya amatako, akeneye kwivuza kandi umuryango ntiwishoboye, niyo mpamvu twamusuye tumuzanira n’ubufasha bunyuranye”.

Umuryango w’uwo mwana urashimira abo bagiraneza kandi usaba n’ubufasha muri Leta mu kurushaho kwita kuri uwo mwana ngo yige agere ku nzozi ze dore ko n’inzu babamo ishaje cyane aho bagira impungenge zuko mu gihe cy’imvura yazabagwira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

This is a very sad story indeed.Uyu mwana arababaje.Gusa nk’abakristu,tujye twibuka ko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,abamugaye bose bazakira nkuko Yesaya 35:5-7 havuga.Icyo Imana ibasaba gusa kugirango bazabe muli iyo paradizo,ni ukumvira amategeko yayo,kandi bakayishaka cyane,ntibibere mu byisi gusa.Iyi si izaba paradizo,ubwo Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Ikindi kandi,ku munsi w’imperuka,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ishyireho ubwayo nkuko Daniel 2:44 havuga.Hanyuma Isi yose ibe paradizo.

gatare yanditse ku itariki ya: 27-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka