Umuti usukura intoki wabuze, abantu basabwe gukaraba isabune n’amazi

Nyuma y’amabwiriza ya Ministiri w’Intebe asaba Abaturarwanda kwirinda icyorezo cya Koronavirusi cyibasiye isi, ibikoresho by’isuku byabonye isoko mu buryo budasanzwe.

Abantu basabwe gukaraba amazi n'isabune kuko na byo bisukura intoki
Abantu basabwe gukaraba amazi n’isabune kuko na byo bisukura intoki

By’umwihariko umuti witwa alukoro (alchool) wakenerwaga cyane cyane n’abaganga bavura ibikomere cyangwa abogoshi, urimo gushakwa n’abafite inyubako zihuriramo abantu benshi kugira ngo bafashe abakiriya babo kwica mikorobe na virusi zirimo itera indwara ya Korona.

Abacuruzi ba alukoro bavuga ko inyinshi yari isanzwe itumizwa mu Bushinwa no mu Bufaransa, ariko bitewe n’uko ibyo bihugu ari byo bya mbere ku isi byibasiwe na Koronavirusi, ngo ntabwo irimo kuboneka mu Rwanda ku buryo buhagije.

Uruganda rumwe rusanzwe rukora alukoro, ari rwo ‘Sulfo Rwanda’ ruvuga ko rurimo gusabwa litiro miliyoni 12 z’icyo gicuruzwa, zikaba ngo zidashobora kuboneka mbere ya tariki 15 z’ukwezi gutaha kwa kane.

Umwe mu bayobozi ba Sulfo Rwanda, Baruwani Thierry, yagize ati “Kuri ubu alukoro yabuze kuko turimo gusabwa nyinshi, tuzajya dutanga gake gake ahantu hashoboka kugera mu kwezi gutaha ubwo tuzaba tumaze gukora nyinshi. Ariko mu gihe alukoro itaraboneka mwaba mukoresha isabune kuko yo irahari ihagije”.

Ibyo wamenya kuri Koronavirusi, uburyo yandura n’aho ifata

Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu kigo cyayo RBC, ikomeje gusaba Abaturarwanda kwirinda icyorezo cya Koronavirusi, aho buri muntu agomba gukaraba intoki no kurinda cyane cyane umunwa n’amazuru kuko ari bwo bwinjiriro bw’iyi virusi.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr. Nsanzimana Sabin, agira ati “Kwirinda iki cyorezo ni ugukaraba intoki, kureka kuramukanya iby’epfo na ruguru, nubwo giteye ubwoba ariko cyicwa n’ibintu byoroshye nko gukaraba isabune na alukoro.

Ni virusi yinjirira mu myanya y’ubuhumekero cyane cyane mu mazuru cyangwa mu kanwa iri mu dutonyanga tw’amatembabuzi y’uyirwaye, ijya mu bihaha akaba ari ho abantu bumvira umusonga.

Umuntu wayanduye ashobora kugaragaza ibimenyesto vuba cyangwa agatinda kubigaragaza, ariko ntibirenze ibyumweru bibiri, ni virusi ishobora kumara ahantu hamwe amasaha 48 (iminsi ibiri) itarapfa”.

Ubukana bwa Koronavirusi kugeza kuri uyu wa mbere

Mu masaha ya mu gitondo kuri uyu wa mbere tariki 09 Werurwe 2020, umubare w’abamaze kurwara Koronavirusi kuva yakwaduka mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2020 uragera ku bibihumbi 111 n’abantu 320.

Iki cyorozo kimaze kwica abarenga 3,885, ariko hari n’abamaze gukira barenga ibihumbi 62. Koronavirusi imaze kugera mu bihugu birenga 109 byo hirya no hino ku isi, ariko ibyibasiwe cyane bikaba ari u Bushinwa yatangiriyemo, Koreya y’Epfo, u Butaliyani, Iran, u Bufaransa n’u Budage.

Ibihugu hafi ya byose bigize isi bikomeje gushyiraho ingamba z’isuku, kwirinda guhurira mu ruhame kw’abantu benshi ndetse n’ingendo z’indege ahenshi zikaba zarahagaze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ngo "kwirinda kuramukanya iby’epfo na ruguru" ????

Izo ndamukanyo ni izihe?????

Peter yanditse ku itariki ya: 11-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka