
Iyo serivisi yatangijwe bwa mbere muri ibyo bitaro ku wa kane tariki ya 06 Nyakanga 2017.
Dr. Joseph Ntarindwa, inzobere mu buvuzi bw’impyiko avuga ko iyo serivisi ya “Dialysis” ari ubuvuzi bwo kuyungurura amaraso y’umurwayi w’impyiko hifashishijwe imashini yabugenewe kuko impyiko yari isanzwe iyayungurura itakibikora.
Akomeza avuga ko ubwo buryo budakiza umurwayi. Ahamya ko ahubwo umurwayi w’impyiko yakira ari uko abonye impyiko yindi.
Agira ati “Dialysis ni uburyo bwo kwifashisha, kubera ko iyo urwaye impyiko ukenera Dialysis igihe kirekire. Ubonye umuntu akaguha impyiko nibwo ubasha kumara igihe kirekire ugasubira no mu kazi ugakora.”
Akomeza avuga guhabwa iyo servisi yo kuyungurura amaraso hifashishijwe “Dialysis” incuro imwe bisaba 82500RWf kandi ngo umurwayi w’impyiko asabwa kubikorerwa inshuro eshatu mu cyumweru.
Ibyo bisobanuye ko atari uwo ari we wese urwaye impyiko wabasha kwishyura ayo mafaranga.
Dr. Umutoni Anathalie, umuyobozi ushinzwe Politiki n’amabwiriza yerekeye ubuzima muri Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) avuga ko impamvu iyo serivisi ihenze ari uko ibikoresho byayo na byo bihenze.
Ariko ngo hari gukorwa ubuvugizi kugira ngo ubwo buvuzi bugere kuri benshi kandi buhendutse.
Agira ati “Iyo serivisi turabizi ko ihenze ariko impamvu ihenze ni uko kugira ngo iyi serivisi itangwe ibikenewe na byo biba bihenze ariko gahunda zo gutuma izo serivizi ziboneka ku bantu benshi bazikeneye zirahari (hari kandi) n’ubuvugizi ku bafatanya bikorwa bose dukorana nabo.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel avuga ko iyo serivisi ije gufasha abaturage b’ako karere.
Agira ati “Ni serivisi ije gufasha abaturage mu karere kacu cyane kuko ije kugabanya za ngendo bakoraga bajya gushaka iyi serivisi i Butare cyangwa i Kigali. Turabibonamo ikintu kigiye kongera agaciro haba mu karere kacu no mu bihugu by’abaturanyi.”
Ahandi mu Rwanda iyo serivisi iboneka ni mu bitaro bya Gisenyi , ibitaro bya Butare (CHUB) , ibitaro bya CHUK.
Serivisi ya Dialysis yatangirijwe mu bitaro bya Gihundwe ku bufatanye bw’umuryango witwa Africa Healthcare Network.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
URETSE KUVUGA GUSA NAWE UBWAWE NTABWO WAYIVUZA URAVUGIRA KUBARWAYI, UKIBWIRA KO EJO WOWE UTARWARA UFITE IKI WOWE KUBURYO WAKWISHYURIRA UMUNTU KUMWAKA 240,000×52 =12 480 000 Frw MUJYE MUVUGA MUZIGA,
URETSE KUVUGA GUSA NAWE UBWAWE, NTIWAYIVUZA KUKI MUKUNDA KUVUGA UBUSA 240×52=12,480,000 Frw KU MWAKA URASHINYAGURIRA ABARWAYI WIBWIRA KO NAWE UTARWARA
iyi serivise mwarikuzayizana ibiciro birihasi naho ubundi mwahubutse abayatanga nubundi basanzwe bayatanga naho hano ntanumuntu numwe muzabona
Oh lala!!!Ni abanyarwanda bangahe bayabona?
Iyi niyo mpamvu YESU yavuze ko tugomba gusenga dusaba ngo izane ubutegetsi bwayo.Buri munsi dusenga imana tuyibwira ngo:"Ubwami bwawe nibuze" (Let your Kingdom come).Ubwo bwami buzaza mu myaka mike iri imbere,YESU abe ariwe utegeka isi izahinduka Paradizo (Ibyakozwe 11:15).Akureho ibibazo byose byananiye abantu (indwara,urupfu,ubusaza,ubukene,akarengane,ubusumbane,etc...)Soma Revelations 21:4.Ni nayo mpamvu YESU yadusabye gushaka ubwo bwami muli Matayo 6:33.,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bibera mu byisi gusa,ntabwo bazaba muli ubwo bwami dutegereje.
Ndashaka kuba hari uwo nafasha ufite ikibazo cy’impyiko kdi mbivuze mbikuye kumutima.
Tanga address yawe,abafite ikibazo bazakuvugishe.
urakoze cyane uri umuntu mwiza.