Umunyarwandakazi yakoze ikoranabuhanga rifasha abarwayi ba Diyabete kwiyitaho (Video)

Claudine Kabeza asanzwe ari umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuvuzi i Rwamagana. Ni n’umunyeshuri muri kaminuza yo mu Budage.

Akora ubushakashatsi ku ndwara ya Diyabete, kuko ibyerekeranye n’ubuvuzi n’ubuzima rusange (Public Health) ari na byo yiga.

Avuga ko impamvu yahisemo kwibanda kuri Diyabete mu masomo ye ari ukubera ko ihangayikishije isi muri iki gihe.

Kabeza avuga ko yiyemeje gutanga umusanzu we mu gufasha abarwayi ba Diyabete, indwara yanamutwariye umwe mu babyeyi be
Kabeza avuga ko yiyemeje gutanga umusanzu we mu gufasha abarwayi ba Diyabete, indwara yanamutwariye umwe mu babyeyi be

Imibare yo muri 2017 y’urugaga mpuzamahanga rushinzwe ibyerekeranye na Diyabete igaragaza ko miliyoni 425 z’abantu bakuru babana na Diyabete. Muri bo, miliyoni 212 babana na Diyabete batazi ko bayifite.

Claudine Kabeza ati “Muri rusange tubishyize mu mibare ifatika twabona ko umuntu umwe mu bantu 11 ku isi arwaye Diyabete. Noneho umuntu umwe mu bantu babiri bayirwaye ntabwo azi ko ayirwaye. Urumva ni ikibazo gihangayikishije isi muri rusange.”

Mu Rwanda, imibare iherutse gushyirwa ahagaragara n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) igaragaza ko mu Rwanda hari abantu bakuru ibihumbi 187 n’abantu 280 barwaye Diyabete.

Imibare y’Ishyirahamwe ry’Abarwayi ba Diyabete mu Rwanda yerekana ko mu Rwanda hari abana, abangavu n’ingimbi bagera ku 1500 bafite Diyabete yo mu bwoko bwa mbere.

Ati “Muri rusange urumva ko Diyabete ari ikibazo gihangayikishije Isi n’u Rwanda by’umwihariko.”

Mu bindi byamuteye gukora ubushakashatsi kuri Diyabete ngo ni uko iyo ndwara bafitanye amateka mabi kuko yamutwaye umubyeyi we (nyina).

Kir'App ni uku igaragara muri Telefone
Kir’App ni uku igaragara muri Telefone

Ikoranabuhanga yakoze ni uburyo (Application) bushyirwa muri telefoni zigezweho (Smartphone) bwitwa ‘Kir’App Inshuti muri Diyabete’. Ni izina rifitanye isano n’ijambo ry’ikinyarwanda ‘kira’ ribwirwa umuntu witsamuye, bamwifuriza gukira cyangwa se kugira ubuzima bwiza.

Impamvu yakoze ubwo buryo bushyirwa muri telefoni ngo ni uko kuri iki gihe umubare w’abantu bakoresha telefoni ugenda wiyongera kandi bikaba byakorohera umuntu ufite telefoni ngendanwa kubona amakuru aho yaba ari hose.

Ati “Iyo porogaramu irimo ubumenyi n’amakuru yose umuntu urwaye Diyabete yakenera kugira ngo amenye uko yiyitaho muri ubwo burwayi.”

Iyo Porogaramu kuyikoresha muri telefoni ni Ubuntu, nta Internet isaba.

Ibindi bisobanuro kuri iyi Porogaramu biri muri iyi videwo ikurikira:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka