Umunyafurika wari wagaragaweho Coronavirus ntayo akirwaye

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryatangaje ko umuntu wasanganwe coronavirus mu Misiri ubu ntayo agifite.

Umunyafurika wari wabonywemo coronavirus ntayo akirwaye (Photo:AFP)
Umunyafurika wari wabonywemo coronavirus ntayo akirwaye (Photo:AFP)

umuvugizi wa OMS, Tarik Jašarević, yavuze ko uwo mugabo ari hafi koroherwa, ariko ko azagumishwa mu kato mu igihe cy’iminsi 14, ndetse nyuma agakorerwa ibindi bizamini ngo harebwe niba yarakize neza.

BBC yavuze ko mu cyumweru gishize, Minisiteri y’Ubuzima mu Misiri yari yavuze ko uwo muntu ari umunyamahanga, ariko ntiyavuga igihugu akomokamo.

Ni we wari wabaye umuntu wa mbere muri Afurika wemejwe ko arwaye ubu bwoko bwa coronavirus buzwi nka Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwo muntuse yavuwe nicyi?

GASIGWA JOSEPH yanditse ku itariki ya: 12-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka