Umuntu wa 22 mu Rwanda yishwe na COVID-19

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kane tariki 10 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 19 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 27 bakize.

Abo barwayi bashya 19 barimo 16 babonetse muri Kigali (abahuye n’abanduye mu bibasiwe kurusha abandi), babiri babonetse muri Gisagara, umwe aboneka i Rubavu.

Kugeza kuri uyu wa Kane mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 4,479 muri bo abamaze gukira ni 2,352 naho abakivurwa ni 2,105.

Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo bose hamwe mu Rwanda babaye makumyabiri na babiri (22). Uwa makumyabiri na babiri ni umubyeyi w’imyaka 62 witabye Imana i Kigali kuri uyu wa Kane.

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka