Umuntu wa 21 mu Rwanda yishwe na COVID-19

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 21 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 18 bakize.

Abo barwayi bashya 21 barimo 17 babonetse muri Kigali (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi), batatu babonetse i Kirehe, umwe aboneka i Rusizi.

Kugeza kuri uyu wa Gatatu mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 4,460 muri bo abamaze gukira ni 2,325 naho abakivurwa ni 2,114.

Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo bose hamwe mu Rwanda babaye makumyabiri n’umwe (21). Uwa makumyabiri n’umwe ni umubyeyi w’imyaka 71 witabye Imana i Kigali kuri uyu wa Gatatu.

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka