Umuntu wa 20 mu Rwanda yishwe na COVID-19

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Nzeri 2020, mu Rwanda habonetse abantu 30 banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 36 bakize.

Abo barwayi bashya 30 barimo 18 babonetse muri Kigali (bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi), bane babonetse muri Rusizi, babiri baboneka muri Kamonyi, i Rubavu habonetse babiri, muri Gisagara, i Musanze, i Kirehe n’i Karongi haboneka umwe muri buri Karere.

Kugeza kuri uyu wa Kabiri mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 4,439 muri bo abamaze gukira ni 2,307 naho abakivurwa ni 2,112.

Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo bose hamwe mu Rwanda babaye makumyabiri (20). Uwa makumyabiri ni umubyeyi w’imyaka 70 witabye Imana i Kigali kuri uyu wa Kabiri.

Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka