Umuntu umwe kuri 20 afite indwara itandura - Ubushakashatsi
Abanyeshuri n’Abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ryigisha Ubuhinzi, ubumenyi n’ubuvuzi bw’amatungo (UR-CAVM), iherereye mu Karere ka Musanze, basanga igihe kigeze ngo abantu bitabire kwibanda ku mirire n’imyitwarire ituma bakumira indwara zitandura, zugarije abatari bacye muri iki gihe.

Ibi babigarutseho ku wa Kane tariki 29 Gicurasi 2025, ubwo bamurikaga ubushakashatsi bwibanze ku kugaragaza uruhare rw’ibiribwa abantu bafungura, mu kugirana isano ya hafi no guteza indwara zitandura, kugira ngo binafashe abantu gufata ingamba zafasha mu kuzirinda.
Muri ubwo bushakashatsi batangiye guhera mu mwaka wa 2019 ari itsinda ry’abarimu n’abanyeshuri 12, bakabukorera ku bantu 1247 bo mu turere 17 two mu Rwanda, bafite imyaka iri hagati ya 18 na 35 byagaragaye ko nibura umuntu umwe mu bantu 20 aba arwaye nibura indwara mwe mu ndwara zitandura.
Nsabimana Phenias umwarimu muri UR-CAVM akaba n’umwe mu bayoboye ubwo bushakashatsi, agira ati “Mu isesengura twakoze twasanze ibi biterwa no kuba ahanini abantu bitabira kwibanda ku gufata amafunguro twakwita ko ari ay’inzaduka cyangwa ay’iterambere agizwe n’ibikorerwa mu nganda. Ibitekanwe amavuta umunyu cyangwa isukari byinshi n’ibindi birungo byongerera amafunguro icyanga. Ibi usanga bigaragara ku mubare munini w’abantu batuye mu bice by’imijyi cyane cyane kurusha abo mu cyaro”.
Ati “Hari kandi kuba muri iki gihe abantu bamwe batitabira gufata amafunguro ahagije ahubwo bakibanda ku mafunguro nkene (macye kandi akennye ku ntungamubiri), kuruta uko ahubwo bakwitabira gufata amafunguro gakondo cyane ko yo byagaragaye ko adateje ikibazo”.
Mu bantu ubu bushakashatsi bwasanze bafite ibyago bifatwa nka nyirabayazana w’indwara zitandura nka Diyabete, Umutima, Kanseri, Asima, Stroke n’izindi harimo abasanganywe umubyibuho ukabije bangana na 4,6% , abafite ibiro byinshi bo bangana na 20,6%, abafite umuvuduko w’amaraso uri hejuru bangana na 18,1%, naho abangana na 23% bo bari bafite ibiro bidahura n’indeshyo yabo.
Muri rusange mu bakoreweho ubushakashatsi bose, bikaba byaragaragaye ko abangana na 4,5% bugarijwe ku kigero kiri hagati ya 3 kugeza kuri 5 by’ibyago bitera indwara zitandura.

Bimwe mu biribwa bititabwaho aba bashakashatsi batangiye kubyongerera agaciro mu kunoza imirire.
Mu gukora ubwo bushakashatsi abarimu n’abanyeshuri bo muri UR-CAVM bakoze imishinga kuri bimwe mu biribwa abantu badakunze kwitaho mu mirire, aho bafashe ibijumba bifite ibara by’umuhondo bikungahaye kuri Vitamini A hamwe na Soya bivanze, babikoramo ifu ivangirwa mu mazi ashyushye bikabyara igikoma kinyobwa n’abantu b’ingeri zose.
Prof. Umuhozariho Marie Goreti uri mu barimu bakoze uwo mushinga agira ati: "Dushaka uburyo ibyo biribwa bikungahaye mu ntungamubiri nyinshi zifasha umubiri kugira ubudahangarwa abantu b’ingeri zose bitabira kubifata mu mafunguro yabo. Ni naho twahereye ku gufata ibijumba ndetse na soya nka bimwe mu bizwiho kuba byihagije muri zimwe mu ntungamubiri tubitunganya mu buryo buri wese mu rwego rwe yakwitabira kubigira mu mafunguro y’ingenzi yitaho".
Ubushakashatsi bugamije gufasha abaturage kwereka abaturage ibibazo biriho ubuyobozi bwa UR-CAVM, buvuga ko bugikomeje kubushyiramo imbaraga mu rwego rwo gutanga umusanzu mu ngamba zizamura udushya duhangwa mu rwego rw’ubuhinzi nk’uko byagarutsweho na Dr Musemakweli John.
Imbaraga nyinshi Leta ikomeje gushyira mu gukumira indwara zitandura n’ubwo zitanga icyizere cy’igabanuka ryazo, aba bashakashatsi bagaragaza ko abantu badakwiye kwirara mu kwitabira kugira imyitwarire yaba mu kunoza imirire abantu bafata umunsi ku munsi n’izindi ngamba zunganira imirire nko gukora siporo.


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|