Umukungugu uva mu mabati ya fibro-ciment ni wo utera indwara

Rubibi Louis Pasteur ushinzwe gukurikirana ikurwaho ry’amabati ya asibesitosi abandi bakunda kwita fibro-ciment mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko umukungugu uva muri ayo mabati ari wo utera indwara.

Ubundi ngo aya mabati atagize aho yangirika na gatoya nta kibazo yatera abantu. Ngo ibibazo bitangira kuvuka iyo rigize aho rihongoka cyangwa hakagira urimanyura. Icyo gihe ni bwo ritumura umukungugu utagaragarira amaso, ari wo ujya mu bihaha ukabyangiza; nk’uko Rubibi akomeza abisobanura.

Kubera ko byagaragaye ko hari abashobora kwifashisha ibimanyu by’aya mabati bajya nko kurahura, ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire gisaba ko hagize ubona umuntu ufite ikimanyu cya bene iri bati agomba kukimenyesha kuri nomero itishyurwa 4190.

Ibi ngo ni ukubera ko umukungugu urivamo ushobora kwangiza ibihaha bya nyir’ugufata iki kimanyu ndetse n’abo bahuye, buke bukeya. Ingaruka z’uyu mukungugu zitangira kugaragara ku bantu bahuye na wo guhera ku myaka 20 nyuma yo kuwuhumeka.

Ni na yo mpamvu muri iki gihe hariho gahunda yo gushishikariza abafite amazu ariho bene aya mabati kuyakuraho, kandi ko nta n’ugomba kuyikuriraho kuko bisaba ababihuguriwe, bamenya uko bayakuraho badatumura umukungugu ushobora kugira ingaruka no ku batuye hafi y’inzu isakamburwa.

Ababihuguriwe kandi na bo bakora akazi ko gukuraho bene aya mabati ya asibesitosi bambaye ibikoresho byo kubarinda mu buryo bushoboka.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka