Umukobwa w’imyaka 16 ni we muto uhitanywe na coronavirus mu Bufaransa

N’ubwo bikunze kuvugwa ko abahitanwa na coronavirus ahanini ari abantu bakuze, mu Bufaransa iherutse guhitana umwana w’umukobwa w’imyaka 16.

Julie wari ufite imyaka 16 yishwe na Coronavirus
Julie wari ufite imyaka 16 yishwe na Coronavirus

Julie, umufaransakazi wari ufite ubuzima buzira umuze, akaba yari akiga mu mashuri yisumbuye, yapfuye azira indwara ya coronavirus mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira uwa gatatu tariki 25 Werurwe 2020.

Ni we mutoya mu bo yamaze guhitana muri iki gihugu, kandi abe bavuga ko urupfu rwe ruje kwibutsa ko iki cyorezo ntawe gisiga, bahereye ku kuba nta ndwara idasanzwe yari yarigeze agira mu buzima bwe.

Mukuru we Manon yabwiye igitangazamakuru Le Parisien ati “Abantu bakwiye kureka gukomeza gutekereza ko iki cyorezo gihitana abantu bakuze gusa. Nta n’umwe gisiga.”

Nyina avuga ko kuwa gatandatu tariki 21 Werurwe 2020 umwana we yatangiye guhumeka nabi, ariko bidakabije. Yaje gutangira no gukorora, hanyuma kuwa mbere bamujyana kwa muganga, bamusangamo ikibazo cy’imihumekere ariko ngo kidakabije.

Ibi ariko ntibyabujije muganga kumwohereza ku bitaro byisumbuye, byabwiye nyina ko bamupimye bagasanga nta kibazo gikomeye afite.

Nyamara mu ijoro ryakurikiyeho yarushijeho kunanirwa guhumeka, bamujyana mu bitaro by’abana by’i Paris, aho bamupimye kabiri kose ntibagire indwara bamubonamo.

Gukomeza kuremba byatumye bongera kumupima noneho bamusangamo indwara ya coronavirus, maze mu gicuku arapfa.

N’akababaro, mukuru we ati “Kuva iki cyorezo cyatangira kuvugwa, batubwira ko kidahitana abakiri bato. Kimwe n’abandi natwe twari twarabyemeye, ariko tubonye ko atari byo.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abavuga ko yica abakuze gusa nuko batayizi.Mu minsi ishize yishe umunyamakuru w’imyaka 36 muli Zimbabwe.
Twese twari dukwiye kwibaza aho iyi Coronavirus ijyana isi.Aho ntibyaba ari bya bindi Yezu yavuze ko mu minsi ya nyuma abantu bazagira ubwoba bw’ibintu birimo kubera ku isi nkuko tubisoma muli Luka igice cya 21,umurongo wa 26?Nange ndahamya ko turi mu minsi ya nyuma.Murebe ibintu bibi birimo kubera ku isi.Harimo iyi Virus yamaze abantu,ibiza bifite ubukana budasanzwe,ibitwaro Amerika,Russia na China barimo gukora biteye ubwoba bitabagaho mbere,bishobora kurimbura isi mu kanya gato (hypersonic missiles),etc... Rwose nk’umukristu,nange ndahamya ko iki atari igihe cyo kudamarara,ahubwo koko dukwiye gushaka Imana cyane,twitegura imperuka isaha n’isaha.Tuge twibuka ko na mbere y’Umwuzure wo ku gihe cya Nowa,Imana yabanje "kuburira abantu",ikoresheje Nowa.Mwibuke ko abantu bari batuye isi icyo gihe banze kumva ibyo Nowa yababwiraga,kugeza igihe Umwuzure wazaga ukabica bose,hakarokoka abantu 8 gusa.Yesu wavuze iyo nkuru,yahamije ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Bisome muli Matayo,igice cya 24,imirongo ya 37 kugeza kuli 39.Rwose iyi Coronavirus ni umuburo (warning). Duhaguruke dushake Imana cyane,kugirango tuzarokoke "uwo munsi uteye ubwoba cyane "nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 29-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka