Umujyi wa Kigali washyize ahagaragara gahunda yo guhangana n’icyorezo cya SIDA

Mu myaka ine iri imbere umujyi wa Kigali ugiye kwibanda ku byiciro bitatu birimo gukumira abishora mu buraya no gufasha ababukora mu buryo bw’amaburakindi, mu rwego rwo kurwanya ubwandu bwa virusi itera SIDA.

Icyiciro cya mbere ni ugukumira ntihagire abinjira muri iyo mirimo itesha agaciro. Icya kabiri ni ugufasha abashaka kubivamo kugira ngo babone ibindi bakora. Icya gatatu ni ugufasha abahitamo kubigumamo kubera ingeso mbi mu buryo bw’imibereho kugirango bo gukomeza kwanduza abandi.

Muri Kigali uburaya buri ku kigero cyo hejuru bitewe nuko ari ihuriro ry’abanyamahanga benshi n’ahantu hakorerwa ibikorwa byinshi. Umushakashatsi bugaragaza ko ibipimo by’ubwandu bwa Sida bwikubye inshuro ishatu ugereranyije n’utundi turere tw’igihugu.

Nubwo uburaya butemewe, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwemera ko hari impamvu nyinshi zirimo ubukene, zituma bukomeza gukorwa. Hakaba n’ababukora biyemerera ko bahawe ubushobozi babureka.

Umuyobozi wungirije w'umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu nama na bamwe mu bafatanyabikorwa b'umujyi mu kurwanya SIDA.
Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu nama na bamwe mu bafatanyabikorwa b’umujyi mu kurwanya SIDA.

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali n’abafatanyabikorwa bawo mu kurwanya SIDA byemejwe iyo gahunda y’imyaka ine izashyirwa mu bikorwa mu buryo bworoshye cyane ko bazi ibibazo bituma abakora uburaya babukora n’aho babukorera.

Nubwo abari muri iyi nama batarashoboraga guhuza neza ku ngamba zafatwa kugira ngo ubwandu bugabanuke iyi gahunda izatangira umwaka utaha; nk’uko bitangazwa na Hope Tumukunde, umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Ubushakashatsi bugaragaza ko imibare y’abafatwa n’icyorezo cya SIDA ikomeza kuzamuka aho yavuye kuri 6.4% igera ku 8.3%. Iyi mibare ikubiyemo abakora umwuga w’uburaya bose, harimo abagabo bahura n’abagore n’abaryamana bahuje ibitsina.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka