Umuhanzi Jules Sentore yiyemeje gukorera ubuvugizi abana bafite Autisme
Umuhanzi umenyerewe mu muziki Nyarwanda Jules Sentore aratangaza ko agiye gushaka ubushobozi bwo gufasha abana bafite ubumuga bwa Autisme bo mu kigo Oroshya Autisme kiri mu Karere ka Muhanga.
Yabitangaje ubwo yifatanyaga n’abagize Umuryango Dusabane, gushyikiriza ibikoresho byo kwifashisha mu burezi bw’abana bafite ubumuga bwa Autisme muri icyo kigo, maze avuga ko we n’abo bafatanyije bagiye kurushaho gushakisha ubushobozi ngo bite kuri abo bana.
Mu ijwi rye rimenyerewe mu ndirimbo Nyarwanda zikunzwe n’abatari bacye, Jules Sentore yasusurukije abana bafite Autisme n’imiryango yabo bari baje kwakira ibyo bikoresho, mu kigo cya Oroshya Autisme kiri mu Karere ka Muhanga.
Muri abo bana harimo n’abakunda indirimbo ze, ariko benshi ntibazi kuvuga, ariko bashobora kumva bakanamenya umuhanze uwo ari we, ku buryo yateraga bakirikiza babyina abandi bumvikana mu majwi utasobanura, ariko wumva ko ari ay’ibyishimo.
Jules Sentore udahwema kuvuga ko umwana wese ari nk’undi iyo akiriho, avuga ko kubera amateka y’ubuzima bwe, agiye kurushaho gukorera ubugizi abo bana, kugira ngo bakomeze bahabwe uburezi n’uburere bijyanye n’ubumuga bwabo.
Jules Sentore avuga ko amateka ye asharaira kuva akivuka, yasanze ubuzima kugira ngo bubeho, ari amahirwe atangaje kuko we ubwe yavutse ku mubyeyi (nyina) wari uri muri koma, kubera impanuka, akura abwirwa ko iyo mpanuka yanahitanye se.
Agira ati, “Nagize amahirwe mvuka ndi muzima kandi nagombaga kuvuka mfite ibibazo by’ubumuga kuko mama yari antwite ari muri koma, niyo mpamvu nkwiye kugira icyo nkora kubera aya mahirwe nagize, kugira ngo nkorere ubuvugizi aba bana bafite autisme nk’umuhanzi nzafatanya na begenzi banjye”.
Agira ati, “Aba bana baracyabura intebe, ibyumba by’amashuri aho kuryama kugira ngo bige neza, ndatekereza ko niba naragize amahirwe yo kubaho neza, nkwiriye kugira icyo nkora ngo abavutse kuriya nabo mbafashe. Hari n’inshuti zanjye zifite abana bafite autisme kandi twavuganye nabo biteguye gufasha abo bana, turabishoboye kandi twitanze bicye byagirira benshi akamaro”.
Sentore Jules avuga ko ubufasha ku bana bafite Autisme ashobora kubukora binyuze mu bihangano ariko cyane cyane kwegera abantu b’inshuti ze, kandi ko nk’umubyeyi wese akwiye gufata umwana wese uko yavutse.
Umuyobozi wa Asosiyasiyo Dusabane nayo ifasha abana bafite ubumuga Kabarera Valens wazanye n’umugore we batuye mu Bufaransa, avuga ko batekereje gufasha abana bafite Autisme bamaze kubona ko abo muri Oroshya Autisme bafite ibibazo bijyanye n’imyigire.
Agira ati, “Njyewe n’umugore wanjye nta bushobozi twari dufite, ariko nagerageje gushaka umuryango usanzwe wita ku bana bafite Autisme, nibwo nabonye uwitwa Prêt à Partir ensemble wiyemeza ko bazantuma nkabarebera ibyo abo muri Oroshya Autisme bakeneye, ari nabyo twazanye kandi ni intangiro kuko aba bana bakeneye ibintu byinshi, tuzakomeza kubakorera ubuvugizi”.
Bimwe muri ibyo bikoresho bazanye harimo ibizajya bifasha abana bakeneye ubakorakora mu maso, ibibafasha kugabanya urusaku cyangwa kongera amajwi, mudasobwa nto n’inini, imashini isohora impapuro n’izindi mfashanyigisho.
Umuyobozi wa Oroshya Autisme Mushambakazi Alphonsine, avuga ko kubona umufatanyabikorwa ubaha ibikoresho, ari ingenzi kuko hari ibyo ikigo kitabashaga kwigurira, kandi n’ababyeyi batabyigondera, dore ko hari n’ibitaboneka mu Rwanda.
Agira ati, “Ibikoresho baduhaye byavuye i Burayi, nta bushobozi bwo kubigura twari dufite, nta n’ubwo ino wabihabona, turasanga bizadufasha mu kongerera abana ubumenyi, no kubitaho muri rusange kandi bakagaragaza impinduka mu miryango yabo”.
Ababyeyi bafite abana muri Oroshya Autisme na bo bavuga ko bishimiye kubona ibyo bikoresho, kuko nta bushobozi bari bafite bwo kubyigurira, kandi n’ishuri n’ikigo kitabufite.
Umwe agira ati, “Turashima kuba habonetse ibikoresho, biratuma umusanzu twatangaga urushaho kugira akamaro, kuko n’ikigo kibonye ibikoresho natwe abana bacu babeho neza n’abandi, aho gukomeza kwitwa ibimuga cyangwa ababaswe n’amashitani”.
Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Muhanga Umutoniwase Kamana Sostene avuga ko mu bindi bibazo bikwiye gukorerwa ubuvugizi, harimo ubukangurambaga ku bumuga bwa Autisme, kuko hakiri abana bari mu miryango badashyirwa ahagaragara, kubera ipfunwe ry’ababyeyi.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Nanjye mufite umwana ufite autisme,Rwose mudufashe nibura muri buri karere haboneke ikigo kigifasha. Murakoze Ndi mu karere Ka Huye
Umutima mwiza mwerekanye ni itara rikeye mubuzima bw’aba bana.Murakoze kugaragaza ko batari bonyine.