Umugabo w’imyaka 78 abaye umuntu wa 46 mu Rwanda wishwe na COVID-19

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Ugushyingo 2020, mu Rwanda habonetse abantu cumi na batandatu (16) bashya banduye COVID-19, naho abakize ni bane (4).

Abo barwayi bashya 16 babonetse mu bipimo 3,051 bakaba barimo ababonetse i Kigali:3, Kirehe:2, Muhanga:1, Nyagatare:3, Rubavu:4, Rusizi:2, Rwamagana:1.

Kugeza kuri uyu wa Kabiri mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,507 muri bo abamaze gukira ni 5008, naho abakivurwa ni 453.

Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 46, uwapfuye kuri uyu wa Kabiri akaba ari umugabo w’imyaka 78 y’amavuko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwiri kbx ndumva twagakwiye kwiyongerera icyizere kinshi cyane wallahahi jye ndizera nez ko urukingo ruzaboneka pe l swear
Ibieve god and man

Tidji yanditse ku itariki ya: 18-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka