Umubyibuho ukabije ni ikibazo cyugarije abakozi bo mu biro

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2022, bwerekanye ko mu Rwanda abakozi batandukanye bakorera mu biro, bugarijwe n’umubyibuho ukabije.

Minisiti Rwanyindu avuga ko Igihugu kitatera imbere gifite abakozi badafite ubuzima bwiza
Minisiti Rwanyindu avuga ko Igihugu kitatera imbere gifite abakozi badafite ubuzima bwiza

Ubwo bushakashatsi ngo bwerekanye ko abagera kuri 44% bakorera mu biro aribo bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije, ahanini bigaterwa n’uko birirwa bicaye ntibabone umwanya wo gukora imyitozo ngororamubiri, baba bagiye kurya bakarya nabi, kubera ko barya ibiryo batumije birimo za Pizza, Burg, n’ibindi batumiza muri fast food, kubera kubura umwanya wo gusohoka ngo bajye muri restaurant.

Ni ibyagarutsweho ku wa Kane tariki 25 Gicurasi 2023, ubwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe ubuzima n’umutekano mu kazi, hahita hanatangizwa gahunda yo kugira ubuzima bwiza ku kazi, kandi bigizwemo uruhare n’abakoresha.

Umuyobozi Mukuru w’ishami rishinzwe indwara zitandura mu kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr. Francois Uwinkindi, avuga ko ku kazi ariho abantu bamara amasaha menshi ariko ugasanga uburyo babayeho, burimo uko bakoresha aho bicara ndetse n’ibyo barya bititabwaho, ari nabyo akenshi bikunze gutera ibibazo birimo umubyibuho ukabije, ushobora gutera indwara zimwe na zimwe.

Ati “Ubushakashatsi bwerekanye ko mu Rwanda bagera kuri 44% by’abakozi bakorera mu biro, bafite umubyibuho ukabije, urengeje uko bagombye kuba bameze, icyo ni ikibazo gikomeye kubera ko abantu birirwa bicaye, ntibabona umwanya wo gukora imyitozo ngororamubiri, cyangwa ugasanga n’iyo bagiye kurya bariye nabi, batumye za fast food, kubera ko adafite umwanya wo gusohoka ngo ajye kuri resitora.”

Inzego zitandukanye zitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'ubuzima n'umutekano
Inzego zitandukanye zitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubuzima n’umutekano

Akomeza agira ati “Ibyo byose ni byo byikusanya ugasanga za ndwara zitandura, cyane cyane bya binure biza bikajya ku nda, kiriya navuga ko cyongera ibyago byo kurwara indwara ya diyabeti. Ibinure iyo byabaye byinshi hari igihe biza bikitsindagira mu mitsi amaraso ntabe agitambutse neza, ugasanga ejo umuntu agize stroke, umutima kubera wa mubyibuho ukabije ndetse harimo na kanseri zituruka ku mubyibuho ukabije.”

Africa Biraboneye, Umunyamabanga Mukuru wa sendika y’abakozi mu Rwanda, avuga ko kuba mu Rwanda hatangijwe gahunda yo kugira ubuzima bwiza mu kazi, kubera ko abakozi bahura n’ibibazo bitandukanye mu gihe bari mu kazi.

Ati “Abakoresha benshi cyane baracyafite bya bitekerezo byo gushaka inyungu nyinshi cyane batitaye ku buzima bw’umukozi, kandi iyo ushaka kugira ngo ushyireho ubuzima n’umutekano mu kazi, hari ikiguzi bisaba.”

Akomeza agira ati “Icyo dusaba nk’abakozi kugira ngo iyi gahunda izakore neza, inagere ku musaruro tuyifuzaho, ni uko hashyirwaho amabwiriza n’amategeko agenga uko ibintu bikorwa, n’uko gahunda zikorwa mu bigo hashingiwe ku bwoko bw’imirimo ihakorerwa.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB), kivuga ko ingengo y’imari igenda ku bantu bagize indwara zabaye karande bakura ku mirimo, yikubye inshuro zirenze ebyiri mu gihe cy’imyaka 5, kuko mu 2017-2018 yari miliyoni 264, akaza kugera kuri miliyoni 768 muri 2021-2022.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB Regis Rugemanshuro, avuga ko iyo amafaranga nk’ayo asohotse mu kuvuza abantu indwara zari kwirindwa biteza igihombo.

Ati “Iyo umuntu arwaye kandi yarashoboraga kurindwa, ayo mafaranga akoreshwa kumuvuza ubuzima bwose busigaye, urumva ashobora kuba yabyara undi musaruro, nicyo gihombo mu nzego zose, yaba mu buzima no mu musaruro.”

Minisitiri w’ umurimo n’Abakozi ba Leta, Fanfan Kayirangwa Rwanyindo, avuga ko gahunda y’ubuzima bwiza bw’abakozi mu kazi, ari iy’imyaka itatu igamije kugira ngo abakozi barusheho kugira ubuzima buzira umuze, ikazakorwa mu buryo bw’ubukangurambaga.

Ati “Ntabwo twavuga ko dufite Igihugu gitera imbere dufite abakozi bakomeza kurwara, bakarwara indwara zo mu mubiri cyane cyane izitandura, bityo bikagira ingaruka ku bukungu, kubera ko badashobora gukora barwaye kandi bashobora no gupfa, byose biba bifite akamaro ku bukungu bw’Igihugu.”

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro

Buri mwaka ku Isi ngo hapfa abantu barenga miliyoni 41 bazize indwara zitandura, bangana na 74% by’abapfa ku Isi muri rusange, ariko igiteye impungenge cyane ni uko abagera kuri miliyoni 17 muri bo bapfa batarageza imyaka 70, abagera kuri 86% akaba ari abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

hi nakunze ukuntu iyi nkuru yawe yanditse ariko nabuze akantu kamwe. reference yubwo bushakashatsi bwakorewe murwanda, kugirango menye uko bwakozwe namakuru arambuye kubyo babonye.

Patrick yanditse ku itariki ya: 11-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka