Umubyeyi aratabariza umwana we umaranye imyaka ibiri uburwayi budasanzwe

Yamuragiye Odette utuye mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, aratabariza umwana we umaze imyaka ibiri mu bubabare bukabije nyuma yo gufatwa n’indwara idasanzwe.

Uwo mwana w’umukobwa ufite imyaka ine y’amavuko ngo ubwo yari afite umwaka n’amezi umunani, nta burwayi bwigeze bumurangwaho, bukeye batangira kubona ikibazo ku jisho, aho yatangiye areba imirari mu gihe yari asanzwe areba neza.

Yamuragiye ati “Yagize umwaka n’amezi umunani adataka indwara, bukeye mu gitondo mbona areba imirari, uko iminsi yiyongera umurari ugenda ukura”.

Ngo yamujyanye mu bitaro bya Ruhengeri bamusuzumye bwa mbere babura uburwayi, ariko uko iminsi ishira bwa burwayi bwo ku jisho bwakomeje gukura bamujyana mu bitaro bivura kanseri bya Butaro, bamupimye basanga umwana arwaye kanseri, ari nabwo yatangiye imiti.

Uwo mubyeyi avuga ko ku itariki 18 Werurwe 2020, umwana yabazwe avurirwa kanseri muri CHUK, bamukuramo ijisho n’izindi nyama z’umubiri, aho yatashye akemanga ubuvuzi buhawe umwana we.

Ati “Abagirwa CHUK bamukuramo ijisho, buriya nta n’igufa ryo ku jisho afite, binjira mu kanwa ishinya n’amenyo babikuramo, binjira no mu nkanka bacukuramo umwobo, ariko sinabigizeho ikibazo numvaga ko ari ubuvuzi bari gukorera umwana”.

Ifoto igaragaza umwana akiri muzima atarafatwa n'uburwayi
Ifoto igaragaza umwana akiri muzima atarafatwa n’uburwayi

Yamuragiye, avuga ko nyuma yo kubaga uwo mwana yatangiye guhura n’ibibazo aho muri Kamena 2020 yasubiye mu bitaro, bamubwira ko umwana yakize kanseri, atahana icyizere cy’uko umwana we yakize.

Ngo ntibyatinze, yabonye umwana atangiye kubyimba aho bamubaze, ku itariki 29 Nyakanga 2020 asubiye mu bitaro bya CHUK baramusuzuma bamwohereza mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal agezeyo asanga icyuma kabuhariwe gisuzuma indwara zinyuranye ngo cyagize ikibazo ataha umwana adasuzumwe.

Ngo yabonye ko umwana atangiye kuremba ari na ko akomeza kubyimba aho bamubaze, asubira muri CHUK inshuro ebyiri zikurikirana, aho bamubwiye ko ubwo burwayi burenze ubushobozi bw’ibitaro, abonye ibibazo bimurenze afata icyemezo cyo kujya gushaka Minisitiri w’Ubuzima kuko ari ho yabonaga hasigaye amahirwe ya nyuma.

Ngo ntibyamworoheye kubona Minisitiri aho yahageze saa tanu, saa moya z’umugoroba zigeze aba aribwo abonana n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima wamufashije amwohereza mu bitaro bya Gisenyi ahari icyuma gisuzuma kanseri.

Ngo umwana yanyujijwe mu cyuma bamuha ibisubizo ajyana mu bitaro i Kigali, ngo atungurwa no kubwirwa ko umwana we yongeye kurwara kanseri mu gihe yari yarijejwe ko umwana we yakize, bimuviramo kubura n’amahirwe yo gushiririzwa ubwo yari ku rutonde.

Ati “Ibisubizo bampaye mu bitaro bya Rubavu nabigaruye mu bitaro i Kigali Dogiteri abirebye arambwira ati, dore ni kanseri kandi ikibyimba cyaragarutse dore ni kinini kuruta icya mbere, kandi iyo twavuye uburwayi bukagaruka ntabwo tuba tukibushoboye. Nahise mera nk’utaye umutwe mbona isi isa n’indangiriyeho”.

Aha umwana yari amaze gufatwa n'uburwayi
Aha umwana yari amaze gufatwa n’uburwayi

Muri iki kiganiro uwo mubyeyi Yamuragiye yagiranye na Kigali Today kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukwakira 2020, yagaragaraga mu maso nk’uwihebye, afite agahinda gakabije aho yarebaga umwana we uririra mu gituza cye ahumeka insigane kubera kubura umwuka bitewe n’ikibyimba cyamaze gufunga imyanya y’ubuhumekero.

Uwo mubyeyi uba mu nzu akodesha ibihumbi icumi ku kwezi, avuga ko uburwayi bw’umwana we bumuhangayikishije, dore ko umugabo bashakanye bakabyarana abana babiri ukora umwuga w’igipolisi ngo yamaze kumuta.

Ni byo uwo mugore yasobanuye (arira) ati “Uko mundeba uku nashakanye n’umugabo n’ubu akorera hano hepfo ariko ntazi ububabare umwana afite”.

Arongera ati “Ubwo nari ngiye kuvuza umwana bwa mbere, nasanze yazinze ibye byose yagiye ansiga mu bukode, ku buryo na n’ubu adakozwa ibyo kumva ububabare umwana we afite, amahirwe nagize ni uko umwana muvuriza ku bwishingizi bwa se.”

Uwo mugore avuga ko kuba agirira urukundo uwo mwana we urwaye biva ku buzima yabayeho kuko ngo atigeze amenya nyina. Ati “Kubera ko Mama yambyaye agahita apfa niyo marangamutima atuma nkunda umwana wanjye nk’umva nakora ibishoboa byose akavurwa”.

Uwo mubyeyi akomeje kwinginga abagiraneza bamufasha akavuza umwana we, dore ko ngo umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu murenge atamubaniye kuko ngo yamwimye icyemezo cy’uko atishoboye nyuma y’uko asanze abarizwa mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe, gusa agashimira Umuyobozi w’Akarere wamwohereje mu nzego z’ibanze ngo ahabwe icyemezo ndetse ngo akanamutegera. Ashimira na Gitifu w’Akagari wakomeje kumushakira ubufasha bwo kubona amafaranga y’icumbi nyuma y’uko umugabo we yamutaye mu nzu ukwezi k’ubukode kwarangiye.

Inzu bacumbitsemo
Inzu bacumbitsemo

Mu gusaba ubufasha agira ati “Icyo nsaba Leta, urabona ko niba umwana ikibyimva cyafunze mu kanwa akaba atakibasha kuvuga aho ageze ubwo aca amarenga, Leta nimfashe uyu ni umwana w’igihugu, nimumfashe umwana abeho abe yavurwa.”

Ati “Nk’umubyeyi w’umwana wanjye Rugwiro Olga, ndifuza kubona umwana wanjye avuwe, murabona ko arembye, kandi Leta ibinkoreye ikamfasha, igihugu cyanjye nagishima cyane.”

Mu kurwaza uwo mwana, ubu uwo mugore afashwa na bamwe mu baturanyi aho bamwitaho bamukorera imirimo nkenerwa, nko guteka no gukora isuku dore ko we atabasha gusohoka akurikirana ubuzima bw’umwana we aho avuga ko ngo iyo abonye bukeye agihumeka asingiza Imana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Njye nkeneye contacts z’uwo mubyeyi, nkivuganira nawe.
Mwivuga ko atakira, azakira.
Njye uwo mwana ngomba kumwitaho, hanyuma Imana igakora ibyayo binyuze mubushake bwanjye ndetse no mu kwizera kwanyina.

Mumpe contacts z’ umubyeyi we.

Murakoze!

Hahirwusenga Jean Claude yanditse ku itariki ya: 15-10-2020  →  Musubize

Abaganga buriya nubwo tubita abagome ngo ntibita kubamtu nyamara niba hari umuntu wambere wifuza kubona umurwayi akira nu muganga uyu mubyeyi koko afite agahinda twese ubonye uyu mwana wumva ugize ikintu kumutima naho kumugabo Umupolisi kandi akwiye guhamagarwa nubuyobozi agafatanya nuyu mubyeyi bakita ku mwana wabo kuba avurirwa kubwishingizi bwe nikimenyetso ko amwemera abantu nkaba niba i bivugwa alibyo ntakwiye kuba mu nzego zumutekano abaganga bakoze ibyo bashoboye kandi nubu barabikora niba babona umwana atazakira sinzi niba ibyiza atarukubimubwira naho kujya mubayobozi afite ubwishingizi wenda ya bitewe akababaro

lg yanditse ku itariki ya: 14-10-2020  →  Musubize

Uyumuntu nuwogutabarwa ufite icyoyakora wear natabwre

Niyonteze yanditse ku itariki ya: 13-10-2020  →  Musubize

Birababaje uwo mubyeyi arababaye,ariko se ko kanseri yageze kuri ruriya rwego idakira,icyo abaganga bafasha umwana nukugabanyiriza ububabare gusa imana igakora ugushaka kwayo,naho ubundi ntibitege ko uwo ywana yakira kuko buriya cancer yageze no mubindi bice byumubiri

cyamatare yanditse ku itariki ya: 13-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka