Ukoresha telefoni cyane ushobora kurwara ‘Text neck syndrome’ - Ubushakashatsi

Abashakashatsi bavuga ko indwara yiswe ‘Text neck syndrome’ cyangwa ‘Syndrome du Cou Texto’, ifata uruti rw’umugongo kubera guheta igikanu amasaha menshi umuntu areba kuri telefone, ihangayikishije muri iki gihe ikoranabuhanga ryifashishwa cyane.

Wakoresha telefone nk'umuntu uri iburyo kuri iyi foto, aho ureba kuri telefone iringaniye n'amaso
Wakoresha telefone nk’umuntu uri iburyo kuri iyi foto, aho ureba kuri telefone iringaniye n’amaso

Iyo ndwara yakomojweho na Dr. Sabin Nsanzimana, Umuyobozi Mukuru w’ Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), ubwo yari mu nama ihuza abashakashatsi batandukanye kuwa gatanu tariki 7 Gashyantare 2020, igamije kureba ibyo bagezeho n’ibyo bateganya gukora mu gihe kiri imbere.

Dr. Nsanzimana uri mu itsinda ry’abakora ubushakashatsi ku by’ubuvuzi, avuga ko bibanze ku ikoreshwa ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo na telefone, ibyiza n’ibibi bigira ku buzima bw’abantu.

Agira ati “Nk’ubu hari indwara ije vuba yitwa Text neck syndrome, ni indwara iterwa n’ibyo twirirwamo byo kumara amasaha nk’atanu ku munsi umuntu yubitse umutwe muri telefonme. Ni ukuvuga ngo umutwe ugira ibiro nka birindwi, guhora ureba hasi rero uri muri telefone byangiza igikanu, ari ho hava ubwo burwayi”.

Dr. Nsanzimana asaba abantu kumenya gukoresha telefone neza zitazabatera uburwayi
Dr. Nsanzimana asaba abantu kumenya gukoresha telefone neza zitazabatera uburwayi

Ati “Ubushakashatsi rero icyo bushaka kugaragariza abantu ni uko imashini n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abantu ariko bikabworoshya. Iyo wiriwe ucuritse umutwe kuri telefone, byica amaso yawe, bikica ubwonko n’ibikanu bityo ugafatwa n’indwara zigenda zaduka nka Text neck n’izindi”.

Ubushakasgatsi bwerekana ko ku isi iyo ndwara imaze gufata abantu bakuru bari hagati ya 10% na 20%, ikindi ngo ni uko umubare w’abarwayi muri rusange wiyongereye, ibyo ngo bikaba bifitanye isano n’ikoreshwa rya telefone ngendanwa, tablets, mudasobwa n’ibindi.

Uretse abantu bakuru, n’abana muri iki gihe bagirwaho ingaruka n’ibyo bikoresho kuko na bo ikoranabuhanga ribakurura cyane, bakoresha telefone n’ibindi, na byo Dr. Nsanzimana agira icyo abivugaho.

Uwafashwe na Text neck atangira ababara ibikanu
Uwafashwe na Text neck atangira ababara ibikanu

Ati “Muri iki gihe umwana muto arabyuka, yaba hari ikibazo afite akarira, mu kumuhoza tumuha telefone cyangwa ikindi kimuhoza. Telefone ikorana n’iminara, ibyo bigira ingaruka ku bwonko bwa wa mwana, tugomba gukora ubushakashatsi rero ngo tubimenyeshe abantu babicikeho”.

Iyo ndwara kugira ngo umuntu ayirinde, bisaba kugabanya amasaha amara kuri telefone ku munsi, kandi n’iyo arimo kuyikoresha, asoma cyangwa yandika ubutumwa, ngo yagombye kuyizamura imbereye ye ku buryo iringanira n’amaso, bityo ntibimusabe guheta ijosi.

Umushakashatsi, Dr. Kenneth Hansraj, umuhanga mu kubaga uruti rw’umugongo wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko abantu hafi ya bose iyo bareba kuri telefone umutwe umanuka uyisanga, bakababara ariko ntibabyiteho.

Guhora wunamye kuri telefone bitera uburywayi bw'uruti rw'umugongo n'izindi ndwara
Guhora wunamye kuri telefone bitera uburywayi bw’uruti rw’umugongo n’izindi ndwara

Ati “Iyo urebebeye ku ruhande umuntu watwawe ari kuri telefone, ubona ugutwi kwe kuringaniye n’urutugu. Ibyo ni bibi cyane kubera ukuntu umutwe uremereye, bituma imitsi y’igikanu ihora ireze, bikangiza uruti rw’umugongo, imitsi yo ku bwonko n’iy’amaso ku buryo bishobora gutera ubuhumyi”.

Iyo ndwara ngo iri cyane mu bihugu byakataje mu ikoranabuhanga, aho abantu benshi bamaze igihe kinini bakoresha telefone nko muri Canada aho muri 2016, abantu 51% bari batunze tablets na ho 58% bari bafite telefone ngendanwa zigezweho (Smart Phones).

Iby’iyo ndwara biravugwa mu gihe mu Rwanda hatangijwe gahunda ya ConnectRwanda, igamije kugeza ku Banyarwanda benshi telefone zigezweho ngo zibafashe mu mirimo yabo, icyo basabwa ngo ni ukumenya kuzikoresha neza zitazabakururira ibyago aho kubafasha mu mibereho myiza yabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Egoko ndumva bitoroshye tugomba kumenya uko dukoresha telefone

Mutuyimana josiane yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize

Egoko ndumva bitoroshye tugomba kumenya uko dukoresha telefone

Mutuyimana josiane yanditse ku itariki ya: 14-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka