Uducurama ngo twaba ari two nkomoko ya virus yitwa Coronavirus

Umuryango ushinzwe ubuzima ku isi (OMS) watangaje ko virusi nshya yitwa Coronavirus ifitanye isano n’iyitwa Sras yigeze guhitana abantu 774 muri 2003 kandi birakekwa ko yaba ituruka ku ducurama.

Virusi ya Coronavirus yahitanye umuturage w’imyaka 60 mu gihugu cya Arabiya Saoudite mu kwezi kwa Kamena, none ubu ikaba yibasiye undi muturage wo mu gihugu cya Qatar w’imyaka 49 ariko arwariye mu Bwongereza.

Uyu Munyakatari yari aturutse mu gihugu cya Arabiya Saoudite, igihugu cyaturutsemo icyorezo cya Sras mu mwaka wa 2002-2003, cyahitanye abantu bagera kuri 774 kugeza n’ubu bataribagirana mu mitwe y’abantu.

Ibimenyetso bya mbere byagaragaye bituma hatekerezwa ko uburyo umuntu uyirwaye yakwanduza undi ari ibintu bitapfa kubaho ku buryo bworoheje. Kwanduzanya biracyari ku rwego rwo hasi.

Uducurama, ububiko bwa Coronavirus?

Iyi virusi yakunze kugaragara ku nyamabere ziguruka kandi isa cyane n’ifata uducurama. Izo nyamabere ziguruka ngo ni nazo zikwirakwiza iyo virusi zikayanduza amatungo yo mu ngo nk’ingamiya, intama n’ihene.

Ayo matungo nayo yanduza abantu binyuze mu nzira z’ubuhumekero. Ngi iyo abantu bajya kuba bahita bayandura ubwabo byari kuba ikibazo kuko hari abantu benshi bari kuyanduzanya; nk’uko tubikesha ikinyamakuru notreMonde.net.

Iyi virusi yandura iyo umuntu cyangwa itungo rikoroye cyangwa bikitsamura udutonyanga cyangwa amatembabuzi akagwa ku itungo rindi cyangwa umuntu utanduye. Gusa ngo biracyari urujijo kuko abantu babiri bagaragayeho iyi virusi nta hantu bigeze bahurira n’amatungo.

Mu gihe tariki 24-29/10/2012 i Maka hazateranira miliyoni nyinshi z’abantu mu rugendo rutagatifu rukorwa n’Abayisilamu, OMS irasaba abantu kugira intoki zisukuye kandi ku hantu abantu bahurira benshi bakambara masque.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka