Ubwoko bushya bwa COVID-19 bwatumye u Rwanda rusubizaho akato ku bava mu mahanga

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko yasubijeho gahunda yo gushyira abantu bose binjiye mu Rwanda mu kato k’amasaha 24 muri hoteli zabugenewe guhera ku tariki ya 28 Ugushyingo 2021 saa sita z’amanywa.

Ni nyuma y’uko mu bihugu bya Afurika y’Amajyepfo hagaragaye ubwoko bushya bwa COVID-19 kandi bufite ubukana.

Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko abajya mu kato muri izo hoteli bazajya biyishyurira, ihamagarira abantu bose harimo n’abakingiwe gukurikiza cyane ingamba zo kwirinda COVID-19.

Abantu barasabwa kwambara neza agapfukamunwa, gukingura inzugi n’amadirishya kugira ngo umwuka uhagije winjire mu nzu.

Abantu kandi bagirwa inama yo kwirinda kujya ahantu hari abantu benshi no mu birori n’imyidagaduro bitari ngombwa, gushyira intera byibura ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi, no gukaraba cyangwa gusukura intoki kenshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ningenzi kwirinda pe

Niyonsaba idrisse yanditse ku itariki ya: 28-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka