Ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bwagabanutseho 83%

U Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya icyorezo cya SIDA, cyane cyane mu gukumira ubwandu bushya, bituma kugera mu mpera za 2018 haboneka igabanuka ry’ubwo bwamdu ku kigero cya 83%.

Ibyo ni ibyagarutsweho na Madame Jeannette Kagame, kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Ukuboza 2019, ubwo yitabiraga umuhango wo gutangiza ku mugaragaro inama mpuzamahanga kuri SIDA muri Afurika ibera i Kigali (ICASA 2019), akaba yabivugiye mu kiganiro cyamuhuje n’abandi bafasha b’abakuru ba bimwe mu bihugu bya Afurika bibumbiye mu ihuriro bise OAFLAD.

Madame Jeannette Kagame yavuze ko imishinga inyuranye yo gufasha urubyiruko kumenya amakuru ari byo byatumye habaho iryo gabanuka.

Ati “Imishinga yacu ijyanye n’ubuzima bw’imyororokere yafashije ingimbi n’abangavu kumenya amakuru y’aho basanga ubuvuzi n’izindi serivisi zafasha urubyiruko. Ibyo ni byo byatumye habaho igabanuka ry’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA mu rubyiruko”.

Ati “Byanagize uruhare rukomeye mu ntambara yo kurwanya SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mu gihugu no ku mugabane wa Afurika muri rusange. Mu Rwanda rero kugera mu mpera za 2018, ubwandu bushya bwaragabanutse kugera kuri 83%, naho impfu zishamikiye kuri SIDA zigabanuka kugera kuri 82%”.

Yakomeje avuga ko ibyo biganiro bibafasha kwisuzuma, bakareba n’imbogamizi zishamikiye ku buringanire n’ubwuzuzanye, ari byo bituma Afurika isigara inyuma mu gukumira SIDA mu baturage bayo.

Madame Antoinette Sassou Ngwesso, umufasha wa Perezida w’igihugu cya Kongo Brazaville, akaba n’umuyobozi wa OAFLAD, yavuze ko ibiganiro barimo bibafasha kugaruka ku ruhare rwabo mu kurwanya SIDA.

Ati “Iyi nama yo mu rwego rwo hejuru iradufasha kugira ngo tuganire ku ruhare rw’abafasha b’abakuru b’ibihugu mu kurwanya SIDA mu bihugu, mu karere no ku isi yose. Bituma kandi hagaragazwa imbogamizi, amasomo yagenderwaho n’ingufu zikenewe kugira ngo tuzabe twaranduye SIDA muri 2030”.

Yakomeje avuga ko afite icyizere ko ikibazo gikomeye cya SIDA mu bana, cyane cyane abayandura bavuka cyavugiwe mu nama ya ICASA yo muri 2017 yabereye i Abidjan muri Côte d’Ivoire, cyabonewe ibisubizo mu bihugu byinshi.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe kurwanya SIDA, Madame Winnie Byanyima, yavuze ko muri Afurika hakiri ikibazo cy’umuco utuma ab’igitsina gore batamenya amakuru.

Ati “Muri Afurika haracyari ingimbi n’abangavu benshi bandura SIDA, ariko batazi uko bahagaze. Abakobwa n’abagore bakiri bato ni bo bafite ibyago byinshi byo kwandura icyorezo cya SIDA, kubera ikibazo cya za kirazira zo mu muco ndetse n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina”.

Ati “Abakobwa nta makuru bafite ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ni ikibazo kuko baba badafite ubushobozi bwo kwifatira icyemezo ku buzima bwabo. Bagomba rero guhabwa amakuru ahagije bakenera arebana n’ubuzima bwabo, kuko kutayamenya bibashyira mu kaga”.

Yakomeje ashimira uruhare ibihugu byibumbiye mu Bumwe bwa Afurika (AU), bigira mu gutera inkunga ikigega cyo kurwanya SIDA ku isi, icyakora ngo amafaranga ashyirwa muri ibyo bikorwa muri rusange yagabanutseho miliyari y’Amadolari ya Amerika muri 2018, akavuga ko icyo ari ikibazo kigomba kubonerwa igisubizo.

Byanyima ayavuze kandi ko ½ cy’ubwandu bushya muri Afurika buri mu bakora uburaya, abakoresha ibiyobyabwenge, abatinganyi, abanyururu n’abo bakorana imibonano mpuzabitsina, ngo bigaterwa n’uko abo bantu batipimisha kandi badafata imiti neza kubera ko uburenganzira bwaho ahenshi butubahirizwa.

Ibyo biganiro byitabiriwe n’abafasha b’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Congo, Botswana, Ghana, Niger, Mali na Tchad ndetse n’abandi bayobozi batandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo koko,mu myaka ya 1980-2000,twirirwaga duhamba abantu benshi cyane bishwe na SIDA.Ariko aho bazaniye umuti ugabanya ubukana,abantu bicwa na Sida basigaye ari bake.Ikindi nukubera Capotes zisigaye zili ahantu hose.Ariko Capotes zatumye ubusambanyi bwiyongera kandi imana ibitubuza.Nubwo abantu millions and millions bakora ibyo itubuza,tujye twibuka ko yashyizeho umunsi izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza igasigaza abayumvira gusa.Gukora ibyo imana itubuza nukutagira ubwenge.

sekamana yanditse ku itariki ya: 2-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka