Ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bugaragara cyane mu bashakanye (Ubushakashatsi)

Ubushakashatsi buherutse gukorwa ku cyorezo cya SIDA mu Rwanda, bwerekanye ko hejuru ya 60% by’ubwandu bushya buri mu miryango, aho abashakanye babanye neza ku buryo ntawe ukeka undi ko yamwanduza, ariko ugasanga baranduye bombi cyangwa umwe muri bo.

Dr Nsanzimana akangurira abantu kwipimisha SIDA n'ubwo baba babana bizeranye
Dr Nsanzimana akangurira abantu kwipimisha SIDA n’ubwo baba babana bizeranye

Ibyo ni ibigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) n’abandi bafatanyabikorwa kuva muri 2018 bukaba bwaragiye ahagaragara ku ya 1 Ukuboza 2020, ku munsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA.

Umuyobozi mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana, agira inama abashakanye ko n’ubwo baba bizerana bakwiye kujya bipimisha virusi itera SIDA kuko hashobora kugira uwandura.

Agira ati “Icyorezo cya SIDA kiragenda kigabanuka, ikibazo gisigaye mu ngo zibana zituje ariko hari ubwo usanga umwe mu bashakanye azanira ubwandu mugenzi we ntibabimenye kubera cya cyizere. Twabonye rero ko hejuru ya 60% by’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA buri mu miryango itekanye izi ko nta kibazo ifite”.

Ati “Aha rero birasaba ingufu kubwira umuntu ngo ni byiza kwizera uwo bashakanye ariko akamenya ko umuntu ari umuntu. Abantu barasabwa kwipimisha, kugira ngo barebe niba hari umwe mu bashakanye waba yaraciye ahantu akayizana kuko bibagiraho ingaruka bombi ndetse no ku bana babyara”.

Ibyo biravugwa mu gihe ubwo bushakashatsi bwerekanye ko 84% gusa by’Abanyarwanda ari bo bipimishije ku buryo bazi uko bahagaze, kandi u Rwanda rwarihaye intego y’uko abazi uko bahagaze baba bageze kuri 95% mu myaka 10 iri imbere.

Kugira ngo iyo ntego igerweho, Dr Nsanzimana avuga ko icy’ibanze ari ukumenya impamvu abo 16% basigaye batipimisha bityo bakoroherezwa kubona iyo serivisi.

Ati “Birasaba ko tumenya impamvu abo batipimishije, icyo twabonye ni uko hari n’abadafite umwanya wo kwipimisha, bavuga ko bifuza ko byabasanga aho bari. Ni na ho havuye igitekerezo cyo gushaka uko umuntu yakwipima (self-testing), ubu umuntu yajya kuri farumasi akagura agakoresho akipima, cyane ko hari benshi batipimisha banga ko abaturanyi bamenya ibyabo”.

Ubwo bushakashatsi bwerekanye kandi ko abantu bakuru ari bo bitabira kwipimisha virusi itera SIDA kuko bari ku kigero cya 76.9% by’abipimishije, mu gihe mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24, abipimishije ari 52.4% gusa ndetse banafata ibisubizo byabo.

Ikindi ubwo bushakashatsi bwerekanye ni uko mu Rwanda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA ari abantu 5,400 ku mwaka, mu mijyi akaba ari ho hari abanduye benshi kurusha mu cyaro, kuko mu mijyi habarirwa abagera kuri 4.8%, na ho mu cyaro hakaba habarirwa abagera kuri 2.5%.

Kugeza ubu mu Rwanda abanduye virusi itera SIDA baracyari kuri 3%, muri bo abari ku miti igabanya ubukana bwayo bageze kuri 98%.

Intego isi yihaye ni uko SIDA yaba yacitse burundu muri 2030, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) rikaba rikomeje gufasha ibihugu kugira ngo bizagere kuri iyo ntego, cyane ko ngo uburyo bwo kwirinda icyo cyorezo buhari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imiti igabanya ubukana bwa Sida yatumye ubusambanyi bwa SIDA bwiyongera cyane.Kubera ko abantu biraye ngo hari umuti wa Sida.Gusambana byabaye umukino.Basigaye babyita "kuba mu rukundo".Bibabaza cyane Imana yaturemye.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana n’abo batashakanye mu rwego rwo kwishimisha.Imana itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa,tubanje guca mu mategeko.Ikavuga ko abasambanyi n’abatinganyi batazaba mu bwami bw’imana.Bisome muli 1 Abakorinto 6:9,10.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.Nukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).

bagambiki yanditse ku itariki ya: 3-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka