Ubuzima 2020: Covid-19 yishe abantu inazahaza ubukungu (Icyegeranyo)

Mu mpera z’umwaka wa 2019, ku isi hadutse indwara yiswe Coronavirus cyangwa Covid-19 iterwa na virusi ya ‘Corona’, yatangiriye mu mujyi wa Wuhan mu Bushinwa, itangirana ubukana kuko yandura mu buryo bwihuse, igenda ikwirakwira buhoro buhoro, yica abantu benshi ari nabwo yiswe icyorezo, kandi n’ubu ikaba ikomeje kugaragaza ubukana ari nako yica abantu.

Abo mu bihugu iyo ndwara yari itarageramo bumvaga izaguma mu mahanga iyo, ari na ko Abanyarwanda babitekerezaga, gusa abayobozi b’igihugu ntibahwemye kugira impungenge kuri icyo cyorezo, ari bwo hatangiye gushakwa uko abantu babyifatamo kiramutse kigeze mu Rwanda, ndetse hashyirwaho n’ingamba zo kugikumira zishingiye ku kugira isuku.

Icyo gihe abantu bakomeje gusobanurirwa uko iyo ndwara yandura, ibimenyetso biranga uwo yafashe, ndetse bagirwa inama yo guhagarika ingendo zigana aho yagaragaye kuko ahanini yandurira mu gukoranaho hagati y’uwanduye n’umuzima cyangwa guhurira ku bikoresho.

Kwitegura guhangana n’icyo cyorezo byasabaga ko u Rwanda rubona ibikoresho byo gupima abantu, icyo kikaba ari cyo cyirukanishije uwari Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba weguye ku ya 14 Gashyantare 2020, azira ko yabeshye Umukuru w’Igihugu, avuga ko hari ibipimo bihagije byapima abari bagiye mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu wo ku ya 16 Gashyantare 2020, kandi ari nta byo.

Bidatinze, Covid-19 yageze mu Rwanda

Ku itariki ya 14 Werurwe 2020, umuntu wa mbere yagaragaweho Covid-19, Umuhinde wari wageze mu Rwanda ku ya 8 Werurwe 2020 aturutse mu Mujyi wa Mumbai, yaje kwijyana ku kigo nderabuzima, bamupimye basanga yaranduye iyo ndwara.

Hakurikiyeho igikorwa cyo gushakisha ababa barahuye n’uwo Muhinde kugira ngo na bo bapimwe, abo basanga banduye batangire kuvurwa byihariye hagamijwe ko icyo cyorezo kidakwirakwira.

Ku itariki ya 15 Werurwe 2020, hasohotse itangazo rivuga ko amashuri yose agomba gufunga imiryango, abana bagahita bataha iwabo. Leta yahise ishyiraho amabisi acyura abana ikitaraganya, ku buryo ababyeyi batasabwe kwishyura amatike.

Kuva icyo gihe ingamba zo kwirinda zarakajijwe, zirimo guhagarika amateraniro y’abantu benshi, kwirinda ingendo zitari ngombwa, gukaraba kenshi intoki n’amazi n’isabune cyangwa umuti wabugenewe (hand sanitizer), abayobozi bakanyuza amatangazo menshi mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga akangurira abantu kwirinda n’ibindi.

Guma Mu Rugo

Ku itariki 21 Werurwe 2020, hasohotse itangazo rivuye kwa Minisitiri w’Intebe, rishyiraho gahunda ya Guma mu rugo mu gihugu cyose, yagombaga kumara iminsi 15. Ryahagarikaga ingendo, hagakorwa iza ngombwa gusa nko kujya kwivuza, guhaha, kuri Banki, abantu bakaguma mu ngo.

Imipaka yose yahise ifungwa, abakozi ba Leta n’abikorera basabwa gukorera mu ngo, ingendo hagati y’imijyi n’uturere tw’igihugu zirahagarikwa hagakorwa iza ngombwa, amasoko n’amaduka birafungwa uretse ahacururizwa ibiribwa, farumasi, sitasiyo n’ahandi ha ngombwa.

Utubare twose twategetswe gufunga, moto zibuzwa gutwara abagenzi, abagira ibyo bishyura basabwa gukoresha ikoranabuhanga na ho resitora zemererwa gukora ariko abakiriya bakagura ibiryo babitwara. Iryo tangazo ryasozaga risaba inzego z’ibanze na Polisi y’igihugu gukurikirana uko ayo mabwiriza yubahirizwa.

Kuva icyo gihe Inama y’Abaminisitiri yagiye iterana buri nyuma y’iminsi 15, hagamijwe kureba ubukana bw’icyo cyorezo ngo hagire ibyoroshywa cyangwa ibyongerwa kuri izo ngamba, cyane ko ku itariki 23 Werurwe Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko hamaze kwandura abantu 36, na ho ku 29 Werurwe bari bamaze kugera kuri 70, bakaba bari biganjemo abaherukaga kujya hanze y’igihugu.

Icyo gihe cyo kuguma mu rugo cyagoye abantu benshi, kuko umwe wese aho yari yagumye aho nubwo habaga ari hanze y’umuryango we kuko kugenda bitashobokaga. Kubera ko akazi kenshi kahagaze, abaryaga ari uko bavuye gukora bahuye n’ikibazo cy’inzara, aha twavuga nk’abayede, abafundi, abahingira abandi, abamotari n’abandi, gusa Leta yahise ishyiraho gahunda yo kubagezaho ibyo kurya.

Abandi byagoye ni abari bemerewe gucuruza ariko kugenda bikabagora kuko nta modoka nta moto bashoboraga kubona, ibyo byose bikaba byaratumye abantu bagwa mu bukene ndetse n’iterambere ry’igihugu rirahazaharira.

Icyakora abafite ubushobozi cyane cyane abikorera ndetse n’imiryango nterankunga, bakomeje gutera ingabo mu bitugu Leta, bageza ibyo kurya ku bari bashonje.

Muri icyo gihe kandi hari abagendaga bahanwa bafashwe na Polisi y’igihugu bananiwe kuguma mu rugo, cyangwa bava mu Ntara bajya mu Mujyi wa Kigali bitemewe, ababeshyaga ko bafite impamvu zikomeye, abikingiranaga mu tubare bakanywa inzoga bagafatwa basinze n’ibindi.

Aha umuntu yakwibuka abafatiwe mu kabare k’i Muhanga, maze umukobwa umwe wari mu bafashwe agira ati “Numvise agahumburo ka burusheti ndi mu rugo nanirwa kwihanga ni ko kuza hano mu kabari”.

Abanduye Covid-19 bakomeje kuvurwa, kuko Leta biciye muri MINISANTE, yagiye ishyiraho ibigo abayanduye bavurirwamo, harimo icya Kanyinya muri Nyarugenge ari na cyo cyabanje, nyuma hagenda hashyirwaho ibindi hirya no hino mu gihugu.

Kuva muri Guma Mu Rugo

Ku itariki ya 4 Gicurasi 2020, ni bwo abantu bemerewe kongera kugenda, imodoka zitwara abagenzi zongera gukora mu Ntara ariko zitemerewe kugera i Kigali ndetse nta n’izemerewe kuva i Kigali ngo zijye mu Ntara zindi, zigatwara abagenzi kuri 50%.

Abakozi bemerewe kujya mu mirimo yabo ariko abajya mu biro bagakora ari 50% gusa abandi bagakomeza gukorera mu ngo. Ibyo abantu byarabashimishije nubwo ibikorwa byabo nk’iby’ubucuruzi byari byarazahaye, gusa na bwo ab’i Kigali bakagorwa no kujya mu Ntara kurangura.

Kuva ubwo ibindi bikorwa byagiye byemererwa gufungura uko Inama y’Abaminisitiri iteranye, amasoko yarafunguye ariko agakora kuri 50%, amahoteri atangira imirimo, ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu buremerwa ariko abantu bagasabwa kubanza kwipimisha Covid-19, nyuma y’igihe moto zemererwa gutwara abagenzi, ingendo zo mu kirere, insengero zirakomorerwa n’ibindi.

Muri icyo gihe ni bwo kwambara agapfukamunwa byabaye itegeko kuri buri muntu wabaga asohotse agiye hanze y’urugo, hahise hashyirwaho inganda zo gukora udupfukamunwa twishi ahanini dukoze mu myenda, kamwe kakagura 500 ndetse izindi nganda zitangira gukora imiti isukura intoki, bishyirwa ku isoko bwangu abantu bakajya babibona bitabagoye.

Uko gufungura imirimo ariko kwatumye imibare y’abandura Covid-19 izamuka, bituma uduce tumwe tw’igihugu dusubira muri Guma mu rugo, twavuga nk’imwe mu mirenge n’utugari two muri Kigali, imirenge yo muri Rusizi, Rubavu na Nyamagabe, gusa kubapima no kubavura byarakomeje ndetse bamwe batangira gukira.

Ku mipaka ahanini ni ho hibasiwe n’icyorezo kubera abantu bambukaga mu buryo butemewe, ndetse n’abashoferi b’amakamyo bambukiranyaga imipaka bakinjira mu Rwanda ku buryo Leta yigeze gushyiraho uburyo bwo gukumira ko bakomeza kwambukana uburwayi.

Kugeza ku ya 22 Kamena 2020, mu Rwanda hari hamaze kwandura abantu 787, muri bo 370 bari barakize na ho babiri (2) barahitanywe n’icyo cyorezo.

Muri Kanama imibare y’abandura yakomeje kuzamuka kuko nko ku itariki 25 z’uko kwezi handuye abantu 231, abapfuye bose bakaba bari bamaze kuba 15. Gusa nyuma nko mu kwezi k’Ukwakira imibare yagiye igabanuka ijya munsi y’abantu 10 ku minsi, Minisitiri w’Ubuzimama, Dr Daniel Ngamije akaba yaravuze ko nubwo ari uko bimeze abantu batagomba kwirara.

Yagize ati “Kuba imibare igenda igabanuka ni uko hashyizwe ingufu mu guhashya icyorezo, gusa abaturage ntibagomba kwirara kuko indwara igihari. Turabasaba gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda, bambara neza agapfukamunwa, bahana intera, bakaraba kenshi intoki”.

Nyuma hashyizweho na gahunda yo kuvurira abarwaye Covid-19 mu ngo iwabo, ikaba yarahereye mu karere ka Rusizi kandi ngo yagize akamaro.

Gufungura amashuri

Uko iminsi yagendaga ni ko ibikorwa byakomeje gufungurwa kuko abayobozi bavuga ko abantu bagomba kumenya kubana n’icyorezo, bagakora kugira ngo ubukungu bw’igihugu buzahuke. Bityo amashuri yafunguwe mu byiciro bibiri kuva mu ntangiriro z’Ugushyingo, abana bakagomba kwigana udupfukamunwa.

Imikino itandukanye yarafunguwe ndetse n’ahigirwa gutwara ibinyabiziga, mu bisigaye bigifunze harimo imipaka yo ku butaka n’utubare, usibye ko aheshi ducuruza ari yo mpamvu hari abantu Polisi idufatiramo basinze cyangwa bagafatwa barengeje amasaha yo gutaha bakarazwa muri stade bakanacibwa amande.

Muri minsi ishize abandura bari baragabanutse ariko imibare yongera kuzamuka mu nkambi z’impunzi ndetse no mu magereza, kuko nko ku itariki ya 27 Ukuboza, hagaragaye abanduye 153, 103 muri bo bakaba bari abo muri gereza ya Huye.

Ubu isi ihanze amaso inkingo zo gukingira abantu Covid-19 kugira ngo ibe yahashywa, ndetse mu bihugu bimwe nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubwongereza, U Bufaransa, u Bushinwa n’ahandi abaturage batangiye gukingirwa, u Rwanda na rwo rukaba rurimo kwitegura kwakira inkingo kuko rurimo kuvugana n’abazikora, nk’uko Perezida wa Repubulika aherutse kubivuga ubwo yagezaga ku Banyarwanda uko u Rwanda ruhagaze.

Kugeza ku ya 31 Ukuboza 2020, mu Rwanda abanduye Covid-19 ni 8,383 naho abayikize ni 6,542 mu gihe abakirwaye ari 1.749, abapfuye ni 92 hakaba hamaze gufatwa ibipimo 730,136.

Mu mpera z’Ukuboza ni bwo abicwa na Covid-19 biyongereye cyane kuko ku itariki 29 hapfuye abantu bane (4), ku ya 30 hapfa barindwi (7) naho ku ya 31 Ukuboza hapfa abantu batandatu (6), ni imibare itari imenyerewe, ibyo byatumye hari bimwe mu bikorwa byari byafunguwe byongera gufungwa byiganjemo imikino, inama ndetse n’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bya rusange zongera kubatwara kuri 50%.

Icyakora Leta yongereye ahapimirwa iyo ndwara, ni ukuvuga mu mavuriro yigenga ndetse n’ibigo nderabuzima bikaba birimo gushyirwamo uburyo bwo gupima bwihuse buzwi nka ‘Antigen Rapid Test’ buhendutse kuko igipimo ari amafaranga 10.000 kugira ngo abantu bajye bipimisha bitabagoye kuko hari abitiranya Covid-19 n’ibicurane bisanzwe.

Kurwanya Malariya hifashishijwe ‘Drones’

Ku ya 10 Werurwe 2020, mu Rwanda hatangijwe gahunda yo kwica imibu isanzwe mu ndiri yayo hifashishijwe utudege duto tutagira abadutwara (drones) dutera imiti, igikorwa cyatangirijwe mu gishanga cya Rugende, umurenge wa Rusororo muri Gasabo, kigomba gukomeza n’ahandi.

Ubwo buryo ni ubwo kunganira ubwari busanzwe bwo gutera imiti yica imibu mu nzu, guha inzitiramibu abaturage bakanaziryamo ndetse bakanibutswa kugirira isuku aho baba.

Ikindi gikorwa cy’ubuzima ni uko u Rwanda rwahawe na Leta y’u Buligi imbangukiragutabara 40 zifite agaciro ka miliyari ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda, ngo zikazafasha guteza imbere ubuvuzi nk’uko byagarutsweho na Minisitiri Ngamije wazakiriye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka