Uburwayi bwo mu mutwe ni indwara nk’izindi, ubufite ntakwiye guhabwa akato

Abanyeshuri biga ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe muri Kaminuza y’u Rwanda, bavuga ko uburwayi bwo mu mutwe ari indwara nk’izindi, ko ubufite adakwiye guhabwa akato.

Babigarutseho mu biganiro bagiriye mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye ku wa 20 Ukwakira 2021, bagize mu rwego rwo gutangiza ukwezi kwahariwe kuzirikana ubuzima bwo mu mutwe.

Magnifique Munezero wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya ‘Psychology’, mu kiganiro yatanze yavuze ko abarwaye indwara zo mu mutwe bakunze guhabwa akato n’abo babana ndetse na sosiyete muri rusange, aho usanga nko mu rugo haje abashyitsi bakamubwira ngo ajye aho batamubona.

Ibyo ngo bishobora kubaviramo kugira ipfunwe, kwitakariza icyizere, kwipfobya no kwiyanga ndetse bikanongera ubukana bw’indwara barwaye.

Yunzemo ati “Urugero nk’ufite indwara y’agahinda gakabije (depression) usanga mu muryango batamwumva, bo bavuga ko akwiye gukomera, bikaba byamubuza kuba yashaka ubufasha kuko aba atekereza ko ntawe uzamwumva.”

Nyamara ubundi ngo umuntu ufite indwara yo mu mutwe hagombye kwibazwa icyabimuteye n’icyakorwa mu kumufasha, aho kumufata igihe cyose nk’umurwayi utazigera akira.

Yashoje agira ati “Ubushakashatsi bwagaragaje ko kimwe n’izindi ndwara, izo mu mutwe na zo zigira ibimenyetso, zikaba zishobora no gutera ubumuga runaka. Nta tandukaniro rero hagati y’indwara zo mu mutwe n’indwara zisanzwe. Reka duharanire ko indwara zo mu mutwe zifatwa nk’izindi ndwara, ndetse n’abafite uburwayi bwo mu mutwe ntibahutazwe.”

Ku bijyanye n’ihezwa rihabwa abafite ubumuga, Dr. Patrick Rwagatare uyobora Ikigo Isange Rehabilitation Center cy’i Huye, atanga urugero rw’ihezwa rikorerwa abarwaye mu mutwe, avuga ko hari umwana bafashije, akareka ibiyobyabwenge agakira n’ihungabana, ariko bamushakira ishuri ku kigo kiyoborwa n’uwihaye Imana, akamwanga amaze kumenya amateka ye. Icyakora yaje kubonerwa ishuri rindi na bwo babifashijwemo n’undi wihaye Imana.

Agira ati “Kumva umuntu wihaye Imana utanga akato nk’uko, byitwa ko abihaye Imana umurimo wabo ari ugufasha abababaye, nyamara uwo mwana twafashije njyewe nemeza ko yakize. Uru ni urugero rugaragaza akato gakorerwa abarwaye mu mutwe, ariko ni ubujiji.”

Anavuga ko buri muntu agiye abona ubabaye akamubonamo ishusho ye, yibaza uko yaba amerewe ari we ubabaye, byakemura iki kibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka