Uburwayi bw’inzara buzwi nka Mikoze (mycose des ongles) buteye gute?

Ni uburwayi bukunze gufata urwara rw’igikumwe mbere y’uko bwadukira izindi, cyaba icyo ku birenge cyangwa intoki. Akenshi bukunze gufata inzara z’ibirenge.

Urwara rutangira ruhindura ibara, rukabyimba, rukazagera ubwo rusa n’uruzamo amashyira, rukagenda ruhinduka umukara, rusa n’urubora byatinda rukazanavamo.

Ni byiza kwivuza kare ibyo bimemyetso byose bitaragaragara

Mikoze y’inzara ivurwa mu gihe kiri hagati y’amezi 3 na 6, bitewe n’uko muganga yabigennye n’imiti yandikiye umurwayi.

Icyokora hari n’uburyo bw’umwimerere bukoreshwa mu kuvura Mikoze y’inzara, bumwe muri bwo ni ubu bukurikira:

1. Vinaigre de cidre:

Fata amazi litiro 1, ushyire mu ibase, uvangemo ibiyiko 3 bya vinaigre de cidre, hanyuma ukandagiremo cyangwa se urambikemo ikiganza kiriho urwara rurwaye umaremo akanya.

2. Umutobe w’indimu:

Fata litiro 1 y’amazi y’akazuyazi uyashyire mu ibase, uvangemo umutobe w’indimu, ibiyiko 3, hanyuma ukandagiremo cyangwa urambikemo ikiganza umazemo akanya.

3. Bicarbonate de soude:

Fata amazi y’akazuyazi, ushyiremo ibiyiko 2 bya bicarbonate, hanyuma ukandaguremo cyangwa ushyiremo ikiganza kiriho urwara rurwaye.

Mikoze z’inzara zakwirindwa

1. Guca inzara neza no gukoresha ibikoresho bica inzara bisukuye, wirinda kubitizanya.

2. Kwirinda gutizanya ibikoresho by’isuku (nka esuwime).

3. Kumutsa cyangwa guhanagura neza intoki n’ibirenge nyuma yo koga cyangwa gukaraba.

4. Kwirinda gusiga verini inzara zirwaye.

5. Kwambara amasogisi akoze mu ipamba cyangwa lene (coton/ laine) aho gukoresha akoze mu gitambaro kinyerera cyangwa cyorohereye.

6. Kwirinda kwambara umuguru umwe w’inkweto iminsi myinshi ikurikiranye.

7. Ku bakora imyitozo ngororamubiri zibasaba kwambara uturindantoki (gants), si byiza kudutizanya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Umuti wumwimerere nawo ufata ariya mezi ?

Ukwizagira yanditse ku itariki ya: 9-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka