
Ubwo buryo bwatangijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Ukuboza 2017, ubwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida.
Ako gakoresho ngo umuntu agacisha mu kanwa ku ishinya kakajyaho amacandwe, yagakuramo,akakanyuza mu gacupa karimo umuti usa n’amazi, igisubizo kikaboneka nyuma y’iminota 20.

Kugira ngo umenye ko ufite Virusi itera Sida ngo nyuma y’iminota 20 ubona kuri ka gakoresho hajeho uturongo tubiri dutukura, waba utayifite hakazaho akarongo kamwe gatukura.
Ako gakoresho gakoreshwa inshuro imwe gusa kagahita kajugunywa. Ubu ngo ntikarashyirwa ku isoko, ariko mu minsi mike kazaba kagejejwe ku isoko, aho kazajya kagurwa 5000 FRW kagakoreshwa rimwe.

Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
kwipimisha sida
Murakoze kutuzanira igipimo
ariko muzagabanye amafaranga
Kigura nimenshi
Muzashyireho. Na App. Umunu yesitara muripfone akipima
kubataba muswanda ako gakoresho ko mushikira gute?
NJYe maranye ubwandu imyata16 ariko sindibonaho ibimenyetso byaba biva kuli?.
Ese wogeje neza igikoresho cyaririweho nuwanduye sida ,ukacyiriraho nawe wayandura
Mbe uhuye numugore ufite umugera wa sida ukaryamana nawe ntimukoromekanye wahita wandura sida?utaranafise igikomere kuruhu gwawe?
Oya ntabwo wakwandura nubwo umuntu 1 yabayakomeretse Ariko wow ntukomereke ntushobora kwandura.
Ushobora kudakomereka ariko ukandurira mumatembabuzi
Kwipimisha nkamenya ukomeze
Byiza cyaneeeee none mbabaze ni mu gihe kingana iki nyuma yo gukora imibonano SIDA igaragara ese nkimara kubikora ngahita nipima nabona results?
Murakoze!
ndumva ari byiza ariko birahenze rwose,hagabanywe igiciro.