U Rwanda rwiyemeje guca burundu ‘Hépatite C’ mbere y’uko uyu mwaka urangira

Leta y’u Rwanda iri mu rugamba rwo guhangana na Hépatite C, indwara itarabona urukingo, ikaba yihaye umuhigo wo guca burundu iyo ndwara mu Rwanda mbere y’uko uyu mwaka wa 2021 urangira.

Igihugu cyose bari muri gahunda yo gupima Hépatite C
Igihugu cyose bari muri gahunda yo gupima Hépatite C

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), iragaragaza ko kubera ingamba zashyizweho na Leta y’u Rwanda, abahitanwaga n’iyo ndwara bavuye kuri 4%, ubu bakaba bageze hagati ya 1 na 2% y’abafite iyo ndwara.

Dr Sabin Nsanzimana, Umuyobozi mukuru wa RBC, avuga ko kubera ingamba zafashwe n’igihugu cyacu mu kuvura iyo ndwara, ibibazo yatezaga birimo na kanseri byagiye bigabanuka ku buryo bufatika.

Ati “Ibyo iyo ndwara ya Hépatite C yatezaga, birimo na kanseri z’umwijima, ubu zagiye zigabanuka cyane, mu myaka nibura ibiri ishize hamaze kuvurwa abantu basaga ibihumbi 50, bari bafite indwara ya hepatite C bashoboraga guhitanwa nayo, ariko bose barakize hari bake bagishakishwa ngo bavurwe”.

Arongera ati “Kugira ngo ubone urwaye birumvikana bisaba gupima abantu benshi, tumaze gupima hafi miliyoni eshanu muri miliyoni zirindwi twifuza gupima, mu mezi make asigaye iyi ndwara iraba yacitse kuko ibikoresho birahari n’abayivura barahari”.

Avuga ko umwaka wa 2021 urangira Hépatite C yaraciwe burundu ati “Abenshi barimo gupimwa, ku buryo uyu mwaka turimo uzajya kurangira twinjira mu mwaka utaha turi mu bihugu byabashije guca burundu indwara ya Hépatite C. Twizeye kuzahiga uwo muhigo ari na ko dutangiye urundi rugamba rwo guhangana na Hepatite B, na yo itoroshye kugeza ubu n’ubwo ifite urukingo ariko nta muti uyikiza burundi irabona”.

Mu gukomeza kurwanya iyo ndwara, hirya no hino mu gihugu hari gahunda yo kuyipima abantu ku buntu.

Mu Karere ka Musanze iyo gahunda ikaba yaratangiye tariki 06 Nzeri 2021, aho ibigo nderabuzima binyuranye bikomeje kwakira abaza kwisuzumisha, ku ikubitiro icyo gikorwa gitangirira mu bigo nderabuzima bya Busogo, Kinigi, Muhoza, Rwaza na Nyakinama, aho iyo gahunda yasojwe ku itariki 10 Nzeri.

Mu cyumweru cya 2 kuva taliki ya 13 kugeza tariki 17 Nzeri 2021, iyo gahunda yakomereje mu bigo nderabuzima bya Karwasa, Bisate, Shingiro, Musanze na Nyange mu Karere ka Musanze.

Ndererimana Olivier, Umuganga ushinzwe gukurikirana indwara zandura mu bitaro bikuru bya Ruhengeri, arasaba abaturage gushishikarira kuza kwisuzumisha iyo ndwara, ati “Turasaba abaturage gushishikarira kuza kwisuzumisha izi ndwara z’umwijima, zo zitandukanye n’izindi kuko ushobora kuzimarana igihe kirekire utazi ko uzirwaye, umuntu akazaza kwa muganga yaramaze gusenzegera abaganga batakibasha kugira icyo bamumarira, kandi kwisuzumisha ni ubuntu n’uwo dusanze arwaye tumuvurira ku buntu”.

Abenshi mu bitabiriye kwikingiza ni abagore
Abenshi mu bitabiriye kwikingiza ni abagore

Ibikomeje kugaragara hirya no hino ku bigo nderabuzima mu Karere ka Musanze, ni uko umubare w’abajya kwisuzumisha Hépatite C ukiri hasi, aho n’abitabira usanga ari abagore gusa.

Ubwo Kigali Today yageraga mu kigo nderabuzima cya Karwasa mu Murenge wa Cyuve mu ku wa Mbere tariki 13 Nzeri 2021, yasanze mu bari bamaze kwipimisha bakabakaba 60, abagabo ari batatu mu gihe abandi bose ari abagore, urubyiruko rwo rukaba rudakozwa iyo gahunda yo kwipimisha.

Byukusenge Selvator, Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Karwasa, avuga ko biteye impungenge kuba harakozwe ubukangurambaga, ariko ku munsi wa mbere wo gusuzuma umubare w’ubwitabire ukaba ukomeje kuba hasi.

Ati “Ku munsi wa mbere, ubwitabire buracyari hasi tugeze sa sita tutarapima abagera kuri 60, n’abarimo kwitabira ni abagore na bo biganjemo abakuze, ntabwo urubyiruko rurimo kwitabira, n’abagabo ubwitabire buri hasi kuva mu gitondo twakiriye bake cyane. Icyo dusaba abaturage ni ukubyaza umusaruro aya mahirwe bahawe, kuko ni igikorwa cyateguwe ku rwego rw’igihugu, aho RBC, baje kuduha umusada kugira ngo abantu bose basuzumwe, turabasaba kwitabira”.

Uwo muganga, yavuze ko uje kwivuza bisanzwe bikaba ngombwa ko umuganga agusabira ikizamini uri buze kwishyura, ibiciro biba biri hejuru cyane kandi no kuyivura bigahenda, ni mu gihe ubu abari kwitabira barimo gusuzumwa ku buntu n’uwo basanze arwaye akitabwaho.

Byukusenge Selvator Umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Karwasa
Byukusenge Selvator Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Karwasa

Avuga ko kwipimisha biri mu buryo bwo kwirinda, ngo aho Hépatite C yandurira ari na ho SIDA yandurira, ni ukuvuga mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, no guhuza amaraso n’umuntu uyirwaye.

Avuga ko kumenya uko uhagaze bifasha, anenga abataza kwisuzumusha mu gihe inzego z’ibanze n’abajyanama b’ubuzima batahwemye gukora ubukangurambaga bwimbitse bwo ku bibamenyesha.

Icyo kigo nderabuzima cya Karwasa giteganya gupima abantu bagera ku bihumbi icyenda, mu gihe ku munsi wa mbere byageze saa sita batarapima abagera kuri 60.

Abenshi mu baturage baje kwipimisha bagaragaje uburyo babyishimiye kandi babiha agaciro, aho ngo impamvu nyamukuru yabazanye ari ukumenya uko ubuzima bwabo buhagaze, nk’uko babitangarije Kigali Today.

Umukecuru w’imyaka 80 witwa Nyirabatibuka Makurata ati “Nari naje kwa muganga bisanzwe mbonye hano bari gupima umwijima ndaza nanjye ndipimisha, bamaze kumpima bambwiye ko nta kibazo mfite ko meze neza, numva ndishimye. Kwipimisha ni byiza ubu menye uko mpagaze, iyi yo ndayisimbutse hasigaye igifu”.

Dr Nsanzimana Sabin, Umuyobozi mukuru wa RBC
Dr Nsanzimana Sabin, Umuyobozi mukuru wa RBC

Nyirahabimana Veneranda ati “Numvise ko hano bari gupima umwijima nza kwipimisha, bifite akamaro banadupimiye ku buntu, umugabo wanjye namusize mu rugo ni ngerayo ndamubwira ko nipimishije nawe aze. Kwipimisha ni ingenzi kuko umuntu amenya uko ahagaze”.

Ni igikorwa kirimo kubera mu gihugu hose, aho mu Majyaruguru kibera mu Karere ka Musanze na Gicumbi, mu Ntara y’Amajyepfo kibera mu Karere ka Kamonyi, Iburengerazuba kirabera mu Karere ka Nyamasheke na Rusizi, mu gihe Iburasirazuba ari mu turere twa Bugezera, Kayonza, Gatsibo, Nyagatare na Ngoma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka