U Rwanda rwiteguye gukumira Ebola yamaze kugera muri Congo

Inzego z’ubuzima mu Rwanda ziratangaza ko zirimo gukurikiranira hafi Raporo y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (WHO) iri gukorwa ku ndwara ya Ebola.

Imyambarire y'abakora mu buvuzi batwaye uwishwe na Ebola
Imyambarire y’abakora mu buvuzi batwaye uwishwe na Ebola

Iyi raporo niyo ruzashingiraho mu gufata umwanzuro wo guhagarika urujya n’uruza hagati y’u Rwanda na DRC nyuma y’iminsi mike havuzwe Ebola.

Birakekwa ko icyorezo cya Eboka cyaba cyaratangiye muri DRC ku wa 22 Mata 2017 muri zone z’ubuzima za Likati mu Ntara ya Bas Uele, agace k’icyaro mu Majyaruguru y’icyo gihugu ku mbibi n’igihugu cya Centrafrique.

Abantu icyenda bagaragaje ibimenyetso byo kuvirirana, bigaragaza virusi ya Ebola ndetse WHO mu cyumweru gishize yatangaje ko batatu muri bo bamaze kwitaba Imana.

Malick Kayumba, Umuyobozi w’Ishami ry’Itumanaho mu by’Ubuzima mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), aganira na Kigali Today ku wa 25 Mata 2017, yavuze ko bategereje raporo nshya ya WHO.

yagize ati “Si ngombwa guhagarika urujya n’uruza ubu, ariko dutegereje amakuru mashya y’impuguke za WHO.”

Yakomeje agira ati “Nitumara gusoma raporo tugasanga ari ngombwa ko duhagarika ingendo tuzasohora impapuro zibahagarika ariko ntitwabikora mbere y’uko tubona iyo raporo.”

Kuva Ebola yahitana abantu babarirwa mu bihumbi 11 mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika mu myaka ibiri ishize, ubu ni bwo bwa mbere yongeye kumvikana.

Kugeza ubu nta murwayi n’umwe wa Ebola urumvikana mu Rwanda, ndetse WHO ivuga ko yanyuzwe n’ingamba rwashyizeho zo kuyikumira ngo itinjira mu gihugu.

Imwe muri izo ngamba, ni uko kugira ngo umuntu yinjire mu Rwanda yari yarakandagiye muri Guinea, Liberia, Nigeria, na Sierra Leone, iminsi 22 mbere y’uko aza, yagombaga gukurikiranwa no kwitabwaho umunsi ku munsi mu gihe cy’iminsi 21.

Hari kandi itsinda ry’abaganga n’abaforomo ryari ryahuguwe ku cyorezo cya Eboka ryari ryashyizwe ku Kibuga cy’Indege i Kanombe, ndetse abandi benshi bakwirakwizwa hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kuba maso ngo Ebola itabinjirana.

Hari hanateguwe n’ikigo kirimo uburiri 300 ahantu hitaruye hashobora kwifashishwa bita ku barwayi mu gihe Ebola yagera mu Rwanda ndetse hatangwa n’umurongo wa telephone utishyurwa wa 114, kugira ngo ubonye ibimenyetso byayo wese atange amakuru.

Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’Igihugu icyo gihe bakoze umukino-shusho ngo barebe uko biteguye guhangana na Ebola mu gihe yagera mu Rwanda.

N’ubwo hari intera ndende hagati ya Kigali na Kinshasa, u Rwanda ruri maso kugira ngo rwirinde ko Ebola yagera mu gihugu, dore ko hari abarwayi bashya bagenda bagaragara muri Congo.

Yves Butera, Umuyobozi w’Itumanaho mu Kigo cy’Igihugu cy’Abinjira n’Abasohoka, we yatangarije Kigali Today ko batangiye kugirana ibiganiro na Minisiteri y’Ubuzima ku ngamba bagomba gufatira Ebola bahereye ku rujya n’uruza rw’abaturage.

Ati “Turimo gukorana na Minisiteri y’Ubuzima kuri iki kibazo ariko nyine ibiganiro biracyari hagati yacu gusa.”

Minisiteri y’Ubuzima, cyakora, ivuga ko ibyo ari byo byose igihugu kiteguye kandi imyitegura yo guhangana na Ebola imaze igihe dore ko icyo cyorezo atari icya vuba kuko kimaze imyaka itatu giteye inkeke.

Abaganga hirya no hino mu gihugu ngo banahawe amabwiriza yo kwitegura icyorezo cya Ebola.

Umwe mu bakora muri laboratwari muri bimwe mu bitaro mu Mujyi wa Kigali, utashatse ko amazina ye agaragazwa, yagize ati “Ntitwemerewe gukora ku murwayi cyangwa kumwegera kandi abarwayi ntibashobora kuryamana ku gitanda.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka