U Rwanda rwateganyije miliyari 10Frw zo guhangana n’ubushita bw’inguge

Ku wa Gatanu tariki 26 Kanama, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko Leta yiteguye guhangana n’indwara y’ubushita bw’inguge (Monkeypox), ndetse ko yateganyije angana na Miliyari 10 z’Amafaranga y’u Rwanda yo guhangana n’iyo ndwara.

U Rwanda rwiteguye guhangan na Monkeypox
U Rwanda rwiteguye guhangan na Monkeypox

Iyi ndwara bigaragara ko ubwandu bwayo burushaho kwiyongera ku Isi, by’umwihariko ku mugabane wa Aziya na Amerika.

N’ubwo ubwo bwandu busa nk’aho bwibasiye Uburayi na Amerika, si ho gusa kuko bwamaze kugera no ku mugabane wa Afurika, aho nko mu gihugu gituranyi cya Repubulika Iharanira Demokorasi ya Kongo (RDC) na Nigeria yamaze kuhagera.

Bivugwa ko abantu bagera ku 42.954 bamaze kugaragarwaho n’iyo ndwara y’ubushita bw’inguge ku rwego rw’isi, kandi 42.567 babonetse mu bihugu bitigeze bigaragaramo ubwandu kuva iyi ndwara yakwaduka, ibihugu 95 akaba aribyo bimaze kubonekamo ubwandu.

Umuyobozi ushinzwe kurwanya ibyorezo bishya mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Rwagasore Edson, avuga ko ku Isi hose ubwandu bwiyongereyeho 21% mu cyumweru cyo hagati ya tariki 15-21 Kanama 2022 ugereranyije n’icyari cyakibanjirije.

N’ubwo nta bwandu bw’iyi ndwara buraboneka mu Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima mu gitondo cyo ku wa Gatanu, yatangaje ko yiteguye guhangana na yo.

Ni ibyashimangijwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Dr. Mpunga Tharcisse, wavuze ko ubunararibonye u Rwanda rwakuye mu kurwanya Ebola na Covid-19, byatumye rushyiraho uburyo bwo guhangana n’ibindi byorezo bizaza nyuma.

Ati “Ibihe bya Ebola na Covid 19, byatwigishije gushyiraho abakozi n’ibyangombwa byose bikenewe kugira ngo tube twahangana n’ibindi biza byaza nyuma. Monkeypox turayibona nk’ibindi biza byaza nyuma y’ibi. Bizasanga u Rwanda rwiteguye kandi rufite ibyangombwa byo guhangana na byo cyane cyane ko atari indwara ikanganye nk’izo tumaze igihe duhura na zo. Ubu rero mu myiteguro harimo gusuzuma iyo ndwara no kumenya uko yavurwa, aho abaganga bagomba kubikora bahuguwe ndetse iki gikorwa kirakomeje”.

Ati “Ikindi kirimo gukorwa ni ugushaka urukingo ruzahabwa abafite ibyago byo kwandura bitewe n’imiterere y’aho batuye. Abo ni nk’abo mu turere tw’Intara y’Iburengerazuba ihana imbibi na RDC aho iyi ndwara yakomotse. Hari n’abo mu turere tw’Umujyi wa Kigali duhurirwamo n’abaturutse imihanda yose”.

Dr Mpunga yongeraho ko indwara y’ubushita bw’inguge, nta bwoba iteye kuko inzego z’ubuzima zibereye amaso abaturage.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ukorera Rwanda, Dr Lyndah Makayoto, yavuze ko uyu muryango uzakomeza gushyigikira inzego z’ubuvuzi mu Rwanda binyuze mu kubaka ubushobozi, bwo kwitegura ibibazo bishobora guhungabanya ubuzima bw’abantu, kubikumira no guhangana na byo.

Yavuze ko hakenewe ubufatanye mu kwihutisha ubushakashatsi, guhanga udushya no kumenya uburyo iyi ndwara yandura, ingaruka zayo n’inkomoko y’ubwandu, gushaka inkingo n’ibindi.

Ati "Reka dukomeze gufatanya gushaka amakuru yerekeye inkingo no gushaka ibisubizo ku barwayi, abakora mu nzego z’ubuvuzi n’abaturage. N’ubwo ubushita bw’inguge bwiganje mu Burayi na Amerika, nta mpamvu yo kwirara nk’Abanyafurika kuko natwe yatugeraho."

Ku bufatanye bw’u Rwanda na OMS, harategurwa ibikorwa by’ubugenzuzi ku ndwara y’ubushita bw’inguge, binyuze muri santere zizashyirwaho hagamijwe koroshya uburyo indwara imenyekana no gufata ingamba zo kuyirwanya hakiri kare, kongera ubushobozi bwo gupima, kongera ubukangurambaga no kurwanya amakuru y’ ibihuha.

Inzego z’ubuvuzi zivuga ko n’ubwo ubushita bw’inguge bumaze igihe kirekire bumenyekanye, kuko bwagaragaye bwa mbere mu 1970 muri RDC, kugeza uyu munsi ngo ntiburateza ikibazo gikomeye cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka