U Rwanda rwakajije ingamba zo gukumira Ebola

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), ku bufatanye n’shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO), bakomeje gahunda yo gukaza ingamba zo kurinda ko icyorezo cya Ebola cyinjira mu Rwanda.

Abayobozi banyuranye barebye uko Ebola irimo kwirindwa cyane cyane ku mupaka wa Cyanika
Abayobozi banyuranye barebye uko Ebola irimo kwirindwa cyane cyane ku mupaka wa Cyanika

Ni mu bukangurambaga burimo gukorwa, aho izo nzego zifite ubuzima mu nshingano bakomeje gusura imipaka inyuranye hirya no hino mu gihugu, mu kwigisha no gukangurira abaturage baturiye imipaka kwirinda kurushaho.

Ubwo ku wa Gatanu tariki 14 Ukwakira 2022, bamwe mu bayobozi muri RBC na WHO basuraga umupaka wa Cyanika uherereye mu Karere ka Burera, babwiye itangazamakuru ko nta bimenyetso by’indwara ya Ebola biraboneka mu Rwanda, ariko hakaba hakomeje ingamba zo gukumira ko icyo cyorezo kigera mu Rwanda.

Ni nyuma y’uko amakuru aturutse muri Minisiteri y’Ubuzima mu gihugu cya Uganda tariki 20 Nzeri 2022, yemeje ko icyorezo cya Ebola cyageze mu duce tunyuranye tw’icyo gihugu, ndetse ko mu Karere ka Mubende giherutse guhitana umusore w’imyaka 24.

Umuyobozi w’ishami ryo kurinda no gukumira indwara muri RBC, Dr Albert Tuyishime, yavuze ko kuba bakomeje gusura imipaka ikigamijwe ari ukureba uburyo u Rwanda rwiteguye kwirinda Ebola.

Ati “Turareba ko twiteguye neza kurwanya no gukomeza kwirinda icyorezo cya Ebola, muzi mwese ko kiri hano hafi mu baturanyi. Zimwe mu ngamba z’ibanze harimo gukumira ko hari ubwandu bwakwinjira mu gihugu, aha mbere hibanze ni ugukumira duhereye ku mipaka”.

Yavuze ko hakomeje kurebwa niba abakozi bahagije muri ako kazi, no kumenya niba ibikoresho bihagije, kureba kandi niba hubahirizwa amabwirizwa ateganywa mu gukumira icyo cyorezo, harushaho kunozwa imikorere.

Uwo muyobozi yavuze kandi ko mu bigamijwe harimo gusobanurira Abanyarwanda uko icyo cyorezo cyandura.

Ati “Icya mbere kirimo gukorwa, ni uko dusobanurira Abanyarwanda uko icyorezo gihagaze, uko cyandura n’uburyo cyirindwa, nta gushidikanya ko bidufasha nabo kumva ko bagomba kwitwara uko bikwiye, ni mu rwego rwo kurushaho kwirinda icyo cyorezo”.

Aho abinjira mu Rwanda bakarabira intoki
Aho abinjira mu Rwanda bakarabira intoki

N’ubwo icyo cyorezo kitaragera mu Rwanda, hari ahakirirwa abaturage baturuka muri Uganda, aho mbere y’ibikorwa by’isuku bakorerwa hafatwa amakuru y’umwirondoro ndetse n’amakuru ajyanye n’urugendo yagize.

Mu gihe basanze hari amakuru y’uko umuturage agomba kwitabwaho mu buryo bwihariye, ajyanwa aho akurikiranwa mu minsi 21, mu gihe atagaragaje ibimenyetso agasezererwa.

Abaturiye imipaka barashima ingamba za Leta zo kwirinda icyorezo cya Ebola, binyuze muri ubwo bukangurambaga, aho bemeza ko mu gihe bakomeje gukurikiza ingamba za Leta, icyorezo cya Ebola kitazigera cyinjira mu Rwanda.

Bikera Ibraham ati “Twishimiye uko Leta y’u Rwanda ikomeje kuturinda icyorezo cya Ebola, turagera ku mupaka bakadupima, turabyishimiye rwose natwe ntitwifuza ko icyo cyorezo cyatugeramo. Twajyaga tunyura mu nzira zitemewe ariko ubu twarabyirinze turaca ku mupaka tugapimwa tukajya muri gahunda zacu”.

Uburyo Leta ikomeje gukumira ko Ebola igera mu Rwanda, byashimwe n’umuyobozi wa WHO mu Rwanda, Dr Brian Chirombo.

Ati “U Rwanda ni kimwe mu bihugu bikomeje kurinda abaturage bacyo kuba bakwandura Ebola, uburyo hategurwa uko icyorezo cyakwirindwa buranoze. WHO turahari ngo dukomeze gufatanya n’ibihugu binyuranye mu guhashya icyo cyorezo”.

Uwo muyobozi yasabye abaturage gukomeza kwirinda icyo cyorezo, kuko gifite ubukana bukabije aho mu bantu bacyanduye, barimo gupfa ku kigereranyo kiri hagati y’abarwayi 9-15%.

Bimwe mu bimenyetso bya Ebola harimo umuriro, kubabara umutwe, gucika intege, gutukura amaso, kuruka cyane no guhitwa, utangiye kuremba akazana amaraso ahari utwenge mu bice bitandukanye byo ku mubiri birimo mu matwi, amaso, amazuru n’ahandi.

Dr Brian Chirombo yanyuzwe n'uburyo u Rwanda rukomeje gukumira Ebola
Dr Brian Chirombo yanyuzwe n’uburyo u Rwanda rukomeje gukumira Ebola

Kugeza ubu 66 nibo bari ahabugenewe (mu kato), aho barimo kwitabwaho n’ababishinzwe, hategerejwe ko basubizwa mu ngo zabo mu gihe mu minsi 21 batabasanganye ibimenyetso bya Ebola.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka