U Rwanda rwahawe ‘Robots’ zica udukoko dutera indwara (virus)

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere (UNDP) hamwe na Leta y’u Buyapani bahaye u Rwanda inkunga y’imashini eshatu zo mu bwoko bwa ‘Robot’ zikoresha imirasire mu kwica virusi, zikaba zizakoreshwa mu bitaro byakira abarwayi ba Covid-19.

U Rwanda rwakiriye Robots zizifashishwa mu kwica udukoko dutera indwara
U Rwanda rwakiriye Robots zizifashishwa mu kwica udukoko dutera indwara

Ubusanzwe kwica udukoko dutera indwara (virusi na mikorobe), hakoreshwaga uburyo bwo gutera imiti, ariko ubu harifashishwa ingufu z’imirasire mu bitaro bivura icyorezo cya Covid-19.

Imashini u Buyapani na UNDP batanze zirashyikirizwa Minisiteri y’Ubuzima biciye mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Gashyantare 2021, ku bitaro by’Akarere ka Nyarugenge i Nyamirambo.

Izo Robo nshya zije kunganira ngenzi zazo eshanu zaje mu mwaka ushize, zo zikaba zikoreshwa mu gupima umuriro no kwita ku barwayi, nko kubashyira ibiribwa cyangwa imiti ndetse no kubafasha kuvugana n’abaganga mu gihe batari kumwe na bo.

Inkunga y’izo Robo yashyikirijwe Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) hamwe na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), ku bitaro by’Akarere ka Nyarugenge i Nyamirambo.

Izo Robo zose uko ari eshatu zifite agaciro k’Amadolari ya Amerika ibihumbi magana abiri na cumi (210,000$) ahwanye n’Amafaranga y’u Rwanda hafi miliyoni 200.

Uhagarariye UNDP mu Rwanda, Maxwell Gomera, avuga ko izo Robo ari igihamya cy’imbaraga mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rituma serivisi zihuta kandi zifite ireme.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana, avuga ko mu byiza Covid-19 yatumye bibaho, harimo ikijyanye no gukora inkingo mu buryo bwihuse no gukoresha ikoranabuhanga.

Dr Nsanzimana yakomeje agira ati "Hari abakozi barenga 400 bajyaga mu bitaro no mu ngo aho abantu barwariye gutera imiti yica virusi, ariko iyi mashini (robo) irabaruhuye, bazajya gukora ibindi".

Dr Nsanzimana yavuze kandi ko hari imirimo myinshi abo bantu bateraga imiti bazajya gukora mu rwego rwo gukomeza kurwanya icyorezo cya Covid-19 mu bice bitandukanye by’igihugu.

Iyi Robo yitwa Ngabo isanzwe mu Rwanda yari yaje kwakira izindi
Iyi Robo yitwa Ngabo isanzwe mu Rwanda yari yaje kwakira izindi

Mu bakiriye Robo nshya zo gusukura ahari abarwayi ba Covid-19, harimo na Robo yitwa Ngabo, ivuga ko yakiriye bagenzi bayo bazafasha mu kwica virusi na mikorobe, ariko yo na ngenzi zayo zikazakomeza kwita ku barwayi nk’uko bisanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka