U Rwanda rwahawe inkingo na Leta zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa

Ku mugoroba wo ku itariki 18 Kanama 2021, ni bwo u Rwanda rwakiriye inkingo za Covid-19 zo mu bwoko bwa Pfizer zisaga gato ibihumbi 188, Perezida wa America Joe Baiden, yemeye muri gahunda ya Covax.

U Rwanda rwiyongereye ku bihugu bya Afurika byakiriye izo nkingo Umukuru y’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Baiden, yemereye Covax, ko agomba gutanga izigera kuri miliyoni 500.

Minisitiri w’ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, yavuze ko uretse izi nkingo zisaga gato ibihumbi 188 bakiriye, bategereje n’izindi zizahagera ku wa gatanu zivuye muri America zigera ku ibihumbi 300.

Uretse Leta zunze Ubumwe za Amerika, u Bushinwa na bwo bwahaye inkingo u Rwanda, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa ushinzwe ibyerekeranye n’umubano w’u Bushinwa na Afurika, abinyujije kuri Twitter, yavuze ko indege yazizanye yahagurutse mu Bushinwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

U Bushinwa na bwo bwahaye inkingo u Rwanda
U Bushinwa na bwo bwahaye inkingo u Rwanda

Minisitiri w’ubuzima avuga ko uko inkingo ziboneka ari na ko gahunda yo gukingira ikomeza mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Ntara.

Ati “Ubungubu turongera ibindi byiciro bigomba kubona izi nkingo, twari tugeze ku myaka 40 tuzamuka, ubu turashaka kumanuka kugera ku myaka 30. Abantu bafite imyaka 30 bakajya baza gukingirwa ahantu hatandukanye ku bigo nderabuzima, ku bigo mu Mujyi ahangaha dufite ndetse no ku bigo by’abikorera ariko bivura abantu benshi bamaze kumenya”.

Ati “Gahunda irakomeza kuko umugambi dufite mbere y’uko uyu mwaka urangira twagera byibura kuri 30% by’abo tugomba gukingira noneho umwaka utaha tukageza kuri 60% by’Abanyarwanda bose tugomba kuba twakingiye”.

Minisitiri Dr Daniel Ngamije na Amb Peter Vrooman wa Amerika mu Rwanda
Minisitiri Dr Daniel Ngamije na Amb Peter Vrooman wa Amerika mu Rwanda

Uretse izi nkingo zigera ku bihumbi bisaga gato ibihumbi 488 zatanzwe na Leta Zunze Ubumwe za America, kuri uyu wa Kane tariki 19 Kanama 2021, u Rwanda rurakira izindi nkingo ibihumbi 200 zatanzwe na Repabulika y’u Bushinwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza kuba America n’ubushinwa byatanze inkingo , ibyo bizafasha u Rwanda ku dukingira byihuse

D’Amour i Gicumbi yanditse ku itariki ya: 19-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka