U Rwanda rwahagurukiye kurandura Malaria

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kigaragaza ko indwara ya Malaria imaze kugabanuka mu Rwanda ku rwego rushimishije, aho mu myaka itandatu ishize abayirwaye bageraga kuri miliyoni enye, kugeza ubu ikigereranyo kikaba cyaramanutse aho abarwaye Malaria mu mwaka ushize batageze kuri miliyoni imwe.

Abitabiriye inama banyuzwe n'amakuru bungutse mu kwirinda Malaria
Abitabiriye inama banyuzwe n’amakuru bungutse mu kwirinda Malaria

Iryo gabanuka riraturuka ku mbaraga ubuyobozi bw’Igihugu bwashyizemo, zirimo gutera imiti mu duce twibasiwe kurusha utundi, gutanga inzitiramibu zikoranye umuti, guhugura abajyanama b’ubuzima n’izindi.

Mu bandi bakomeje kwifashishwa mu kurandura iyo ndwara, barimo Ihuriro ry’imiryango yigenga igize urugaga rwo kurwanya Sida no guteza imbere Ubuzima (Rwanda NGOs Forum on VIH&Health Promotion), aho iryo huriro rikomeje ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu bahugura abafite ubuzima mu nshingano.

Ubwo bamurikaga ubushakashatsi ku ndwara ya Malaria, tariki 29 Werurwe 2023 mu Karere ka Musanze, baboneyeho n’umwanya wo kuganira n’abakozi banyuranye mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru, barimo abayobozi bashinzwe ubuzima mu turere, abahagarariye JADF, uburezi, ubuhinzi, inzego z’umutekano n’abandi.

Abitabiriye iyo nama basabwe kwigisha abaturage kwirinda Malaria
Abitabiriye iyo nama basabwe kwigisha abaturage kwirinda Malaria

Iyo nama y’umunsi umwe yari ifite intego igira iti “Kurandura Malaria bihera kuri njye”, mu nsanganyamatsiko igira iti “Dufatanye turandure Malaria mu byiciro byihariye bifite ibyago byinshi byo kuyandura”.

Bagaragaje ko muri ubwo bushakashatsi, basanze hari ibyiciro byihariye bifite ibyago byo kwandura Malaria, byoroshye kugeraho n’ibigoranye kugeraho.

Icyiciro cyugarijwe cyane kurusha ibindi mu kurwara Malaria, basanze ari abanyeshuri biga bacumbika ku mashuri, aho mu gihugu abagera ku 202,762 basanze ari bo barwaye Malaria, hakurikiraho abahinzi b’umuceri, abarobyi, abacukura amabuye y’agaciro, abakora muri za Hoteli n’abakiriya babo, abakozi bo kwa muganga, abakora mu nzego z’umutekano, impunzi, abagororwa n’abandi.

Ibyiciro bigoye kugeraho ariko bikibasirwa na Malaria, harimo abakora uburaya, abamotari, abanyonzi, abafite ubumuga, abashoferi bakora ingendo ndende n’abandi.

Ndahiriwe Jean Baptiste, umwe mu bashakashatsi bakoze ku byiciro byihariye bya Malaria ari mu batanze ikiganiro
Ndahiriwe Jean Baptiste, umwe mu bashakashatsi bakoze ku byiciro byihariye bya Malaria ari mu batanze ikiganiro

Ndahiriwe Jean Baptiste, umwe mu bashakashatsi bakoze ku byiciro byihariye bya Malaria, yavuze ko bishimiye uburyo abo bakozi bitabiriye inama bagaragaje inyota yo kumenya ububi bwa Malaria, bumva neza gahunda y’Igihugu yo kurandura burundu Malariya mu myaka iri imbere.

Yasabye abitabiriye inama kugeza ubutumwa bahawe ku baturage, ati “Icyo tubifuzaho ni uguhugura bagenzi babo, ariko ikindi tubashakaho ni ukugira ngo babyumve, nibabyumva bazafasha gukorana n’abo twise abajyanama b’urungano basanzwe badufasha mu kwigisha abaturage cyane cyane abo mu byiciro byihariye byagaragaye ko byibasiwe na Malaria”.

Bamwe mu bitabiriye inama baremeza ko hari icyo ibasigiye, kizabafasha gutunganya neza inshingano zabo.

Pierre Damien Hakizayezu, Umukozi w’Akarere ka Burera, ati “Iyi nama yari igamije kutugezaho uko Malariya ihagaze mu gihugu, cyane cyane mu turere tw’Amajyaruguru, twabwiwe ibyiciro yibasira birimo abanyeshuri, abamotari abahinga mu bishanga n’abandi. Ntabwo twari tubisobanukiwe ariko twamenye ko ibyo byiciro bikwiye kwitabwaho”.

Arongera ati “Malaria twari tuzi ko ari indwara yica, ariko icyantangaje ntari nzi ni uko ngo hari ubwo ifata n’igice cy’ubwonko, ikaba yagira ingaruka ku kudindiza ubwenge bw’umwana ndetse ikaba yatera n’izindi ndwara zirimo igicuri, ni yo mpamvu tugiye gushyiraho ingamba mu kuyimenyekanisha, dusaba abantu kuyirinda dore ko na Leta yatanze ubufasha aho buri muturage yahawe inzitiramibu”.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kiratangaza ko mu rwego rwo kwirinda Malaria, Leta ifite umushinga wo gukora urukingo ruzaba rufite ubushobozi bwo kurwanya Malariya ku kigero cya 75%.

Dr Mangala Jean Louis Ndikumana, Umukozi wa RBC ushinzwe gahunda yo kurwanya no kurinda Malaria, yavuze ko n’ubwo mu myaka itandatu cyangwa irindwi ishize Malaria yagabanutse ku rwego rufatika, abayirwaye bava kuri miliyoni enye, ubu bakaba babarirwa muri 998,874 hakomeje ingamba zo kuyirandura burundu.

Ati “Abantu barwaraga Malaria baragabanutse cyane ku buryo ugereranyije muri 2016-2017, twagiraga abantu hafi ½ cy’Abanyarwanda barwara Malaria buri mwaka, uyu mwaka ushize twagize abaturage bari munsi ya miliyoni barwaye Malaria”.

Arongera ati “Icyatumye tubigeraho, ni njye nawe, ni ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bwashyizemo imbaraga zikomeye bushaka amikoro kugira ngo bugure ibikoresho byose bikenewe mu kurinda Malaria, ari ya miti dutera mu mazu, ubu tugeze ku turere 12 tuvuye kuri dutatu, za nzitiramibu dutanga mu Rwanda hose, tutibagiwe n’Abajyanama b’ubuzima bapima abantu babagana bakanabavura”.

Uwo muyobozi, yavuze ko icyerekezo Igihugu kiganamo ari ukurandura Malaria mu Rwanda yemeza kandi ko bishoboka, asaba ibyo byiciro byibasirwa na Malaria guhindura imyumvire, ndetse n’abaturage muri rusange bakumva ko ari urugamba rwabo rwo kurandura Malaria.

Ibi biganiro byashimwe n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, aho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyo Ntara, Mushaija Geoffrey, yishimiye ko abakozi muri iyo ntara bahawe ubumenyi ku ndwara ya Malaria.

Avuga ko bitanga icyizere cy’uko abaturage bagiye gufashwa mu kurandura Malaria, hakorwa ubukangurambaga bwunganira ubusanzwe bukorerwa mu nteko z’abaturage mu migoroba y’ababyeyi n’indi minsi.

Intara y’Amajyaruguru ni yo iza ku isonga mu kugira abarwayi bake ba Malaria, mu gihe Intara y’Iburasirazuba ari yo iza imbere mu kwibasirwa na Malaria, ari na yo ifite uturere twinshi duterwamo imiti yica imibu itera Malaria.

Akarere ka Gasabo ni ko kaza imbere mu kugira abarwayi benshi ba Malariya, ahabaruwe 4,668 mu kwezi gushize, gakurikirwa n’Akarere ka Gicumbi kabaruwemo 3,575.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka