U Rwanda rwageze ku ntego y’isi mu kurwanya SIDA

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ivuga ko u Rwanda rwageze ku ntego y’isi ya 90-90-90 mu kurwanya SIDA, iyo ntego ikaba yagombaga kugerwaho bitarenze umwaka wa 2020.

Bamwe mu bitabiriye ibyo biganiro mu ifoto y'urwibutso na Minisitiri Gashumba
Bamwe mu bitabiriye ibyo biganiro mu ifoto y’urwibutso na Minisitiri Gashumba

Byatangajwe kuri uyu wa 28 Werurwe 2019, ubwo iyo Minisiteri n’abafatanyabikorwa bayo bari mu nama ya kabiri itegura indi nama mpuzamahanga yiga kuri SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (ICASA 2019), izabera i Kigali kuva ku ya 4-7 Ukuboza 2019.

Intego y’isi 90-90-90 ivuga ko ibihugu byagombye kugera muri 2020 abantu 90% bafite virusi itera SIDA barapimwe, 90% by’abafite virusi itera SIDA bari ku miti ndetse na 90% bari ku miti yaragabanyije virusi z’iyo ndwara ku buryo zitagitembera mu maraso.

Dr Sabin Nsanzimana, ukuriye ishami ryo kurwanya SIDA mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), agaragaza aho u Rwanda rugeze rwuzuza iyo ntego isi yihaye yo guhangana n’icyo cyorezo.

Agira ati “Ku ntego ya mbere ijyanye no gupima virusi itera SIDA tugeze kuri 89%, turabura 1% gusa, ku ntego ya kabiri yo gushyira abafite virusi ku miti twarayirengeje kuko tugeze kuri 94%. Ku ya gatatu na ho twararengeje, tukaba tugeze kuri 92%”.

Dr Nsanzimana arongera ati “Ubushakashatsi bumaze iminsi bukorwa kuri SIDA mu gihugu cyose bwiswe RPHIA, buzaza buduha imibare mishya kuri icyo cyorezo. Ubwo bushakashatsi ubu bwararangiye turi muri raporo tunahuza imibare, bukazashyirwa ahagaragara mu mezi atatu ari imbere”.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba, avuga ko ICASA 2019 ari inama ikomeye u Rwanda ruzakira, ikazagira icyo irusigira mu kurwanya SIDA, cyane cyane mu rubyiruko.

Ati “Ni inama nini muri Afurika ku cyorezo cya SIDA, izitabirwa n’abantu 7000 bagizwe n’abashakashatsi, abayobozi banyuranye, abaganga, abavumbura imiti n’abandi. Ni ikintu cyiza ku gihugu kiyakiriye kuko izaba irimo ibiganiro bireba urubyiruko, tukazafata n’ingamba zirebana n’imyitwarire yarwo”.

Minisitiri Gashumba arongera ati “U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bya Afurika bigizwe n’umubare munini w’urubyiruko kandi rufite imyitwarire imwe n’imwe yo kwigwaho. Tugomba rero gushyiramo imbaraga kugira ngo icyo cyorezo kitiyongera”.

Akomeza avuga ko mu Rwanda mu myaka 15 ishize icyorezo cya SIDA kitiyongereye kuko cyagumye kuri 3%, imibare mishya ikaba itegerejwe ku bizagaragazwa na RPHIA.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Statistics za World Health Organisation zerekana ko kuva SIDA yabaho muli 1981,imaze kwica abantu bagera kuli 35 millions.Kuvumbura imiti igabanya ubukana,byatumwe isigaye yica abantu bake,ariko bituma abayirwara biyongera.
Nk’abakristu,tujye twibuka ko mu isi nshya dutegereje ivugwa henshi muli bible,nta muntu uzongera kurwara cyangwa gupfa nkuko Ibyahishuwe 21 umurongo wa 4 havuga.Ariko izaturwamo gusa n’abantu bumvira Imana gusa kandi bayishaka cyane,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa.Ibintu birimo kubera mu isi bitabagaho kera,byerekana ko iyo paradizo iri hafi cyane.

gatare yanditse ku itariki ya: 29-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka