U Rwanda rwagabanyije abahitanwa n’indwara z’ubuhumekero

U Rwanda ruri imbere mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara byagaragaje igabanuka ry’indwara z’ubuhumekero zahitanye abagera ku 8,181 mu 2015.

Indwara z'ubuhumekero zahitanaga benshi muri Afurika.
Indwara z’ubuhumekero zahitanaga benshi muri Afurika.

Ubushakashatsi bwakozwe na The Lancet bukubiye muri raporo yiswe the “Global Burden of Diseases, Injuries, and Risk Factors Study (GBD)”, bugaragaza ko ibihugu byinshi bya Afurika y’Iburasirazuba byagize uruhare rufatika mu kugabanya impfu z’abarwayi baziraga indwara z’ubuhumekero.

Dr. Charles Shey Wiysonge, umuhuzabikorwa wa GBD muri Afurika y’Epfo, yagize ati “Ibihugu byinshi bifite imbogamizi zo kurengera ubuzima nubwo hari iterambere ry’ubukungu, uburez no kubyara bake, mu gihe ibindi bihugu byitwa ko bikiri inyuma mu iterambere byagaragaje impinduka.”

Mu bihugu byinshi bya Afurika y’Iburasirazuba, indwara z’ubuhumekero nizo zari ku isonga mu kuganisha ku mpfu, aho zahitanye abagera ku 58,231 muri Ethiopia, 8,181 mu Rwanda. Ku rundi ruhande kandi, agakoko gatera sida niko kahitanye benshi muri Kenya, aho mu mwaka wa 2015 kahitanye 46,577.

U Rwanda kandi ni rwo rufite umubare muto w’imfu z’abana muri Afurika y’Iburasirauba, aho mu mwaka ushize hapfuye abana bari munsi y’imyaka itanu bagera ku 23,768, mu gihe ibindi bihugu nka Kenya hapfuye abagera ku 79,236 na 189,636 muri Ethiopia.

Ku rwego rw’isi, icyizere cyo kubaho cyavuye ku myaka 62 mu 1980 kigera ku myaka 72 mu 2015. Ibihugu byinshi bya Afurika ni bimwe mu byagize ubwiyongere mu guhangana n’impfu, kubera gahunda zo guhangana n’icyorezo cya SIDA.

Mu myaka 25 ishize, kuramba byagiye byiyongera bitewe na buri karere. Mu 2015, kuramba muri Tanzaniya byari bigeze kuri 64, imyaka 61 muri Uganda, 57 muri Zambia na 54 muri Somalia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka