U Rwanda ruzizihiza umunsi wahariwe kurwanya indwara zo mu mutwe

Mu cyumweru gitaha u Rwanda ruzifatanya n’isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara zo mu mutwe. Imibare igaragaza ko hakiri Abanyarwanda benshi babana n’uburwayi bwo kwiheba kandi buturutse ku mpamvu zitandukanye.

Uyu munsi usanzwe wizihizwa tariki 10/10 buri mwaka ariko u Rwanda rukazawizihiza tariki 19/10/12, buri gihe wizihizwa u Rwanda rugihangana n’ingaruka zituruka ku ihungabana no kwiheba kubera ibikomere mu bantu byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu munsi ugamije gukangurira abantu kumenya ingaruka zitera cyane cyane indwara z’imitima n’izindi zituruka ku miyoboro y’amaraso. Imibare igaragaza ko abarwayi bakomeza kwiyongera kandi abahitanwa nazo nabo bakiyongera; nk’uko bitangazwa na Dr. Abel Kagame, umuganga w’indwara z’umutima ukorera muri CHUK.

Hagendewe ku mibare yo mu bitaro, muri 2008 abarwaye indwara z’umutima n’imiyoboro y’amaraso bari hafi 8% by’abarwayi bose ariko abapfaga bazize izo ndwara mu gice kivura abarwaye indwara z’imibiri ni 28%.

Ubu iyo mibare yariyongere kuko ubu hafi ya 20% by’abari mu bitaro barwaye izo ndwara z’umutima n’imiyoboro y’amaraso; nk’uko Dr. Abel Kagame abisobanura.

Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) kirakangurira Abanyarwanda kwihutira kujya kwa muganga mu gihe babonye bimwe mu bimenyetso biranga indwara yo kwiheba, nko kubura ibitotsi cyangwa kwigunga no kwirinda kurya ibiryo byabakurira indwara z’umutima.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara zo mu mutwe uzizihirizwa mu karere ka Gisagara, kubera aka karere kazwiho kuba kari mu turere dutatu twa mbere dufite ikigero cyo hejuru mu kwiheba.

Ikindi ni uko gaherereye mu ntara y’amajyepfo aho havugwa umubare munini w’urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge; nk’uko byatangajwe mu kiganiro gitegura uyu munsi ubuyobozi bwa RBC bwagiranye n’abanyamakuru, kuri uyu wa gatatu tariki 10/10/2012.

Kugeza ubu nta ngamba zifatika ikigo k’Igihugu gishinzwe iby’Ubuvuzi (RBC) gitangaza kuri iyi ndawara iba akarande mu gihe itavuwe neza, ariko umuyobozi muri iki kigo, Dr. Yvonne Kayiteshonga, avuga ko bagerageza gukora uko bashoboye kose mu kurwanya iyi ndwara.

Emmauel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka