U Rwanda ruri gufasha Santarafurika gupima abakekwaho Coronavirus

Ministiri w’Ubuzima muri Santarafurika yashimiye Laboratwari y’Igihugu cy’u Rwanda iri gufasha ibihugu bitandukanye mu gupima abaturage babyo bakekwaho icyorezo cya Coronavirus, birimo na Repubulika ya Santarafurika.

U Rwanda rurafasha Santarafurika gupima COVID-19
U Rwanda rurafasha Santarafurika gupima COVID-19

Kuwa Gatandatu tariki ya 04 Mata 2020, Minisiteri y’Ubuzima n’abaturage muri Repubulika ya Santarafurika yatangaje ko umuntu wa cyenda yagaragaye mu gihugu yaranduye Coronavirus.

Yavuze ko ari umugabo w’imyaka 44 usanzwe uba mu Mujyi wa Bangui.

Laboratwari y’Igihugu mu Rwanda ni yo yemeje ko uwo murwayi yanduye iki cyorezo, ndetse Santarafurika ishima ubwo bufatanye mu kurwanya icyo cyorezo.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima n’Abaturage muri Santarafurika rigira riti “Minisiteri y’Ubuzima n’Abaturage irashimira Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda (RBC) ku bw’imikoranire”.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka ni bwo u Rwanda rwabonye ikoranabuhanga ryifashishwa mu gupima iki cyorezo, rurihawe n’ikigo gikora ubushakashatsi mu by’indwara n’ibyorezo cyo mu Budage,’ Robert Koch Institute’.

Mu bandi bafashije u Rwanda mu kugira ubushobozi bwa laboratwari ishobora gupima iki cyorezo harimo Leta zunze ubumwe za Amerika, ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yego nibyiza dufatanye nabandi kurwanya iki cyorezo

Fidele yanditse ku itariki ya: 16-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka