U Rwanda rurakataje mu kurwanya indwara za Hépatite B na C

Mu gihe indwara z’umwijima, Hépatite B na C, zikomeje kugaragara muri Afurika, cyane cyane mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, u Rwanda rurashimirwa kuba ruhagaze neza mu guhashya izo ndwara, nyuma y’uko rwapimye abaturage barwo barenga miliyoni esheshatu.

Abantu bakangurirwa kwipimisha indwara y'umwijima kenshi kuko hari ushobora kubana na yo batabizi
Abantu bakangurirwa kwipimisha indwara y’umwijima kenshi kuko hari ushobora kubana na yo batabizi

Mu Rwanda imibare iheruka igaragaza ubwandu bwa Hépatite B na C, yari kuri 2% by’abaturage bose, ubwo gahunda yo kuyirwanya yatangiraga mu 2016, bahereye ku bafite ibyaka 55 no hejuru, muri bo ubwandu bukaba bwari kuri 16%.

Byatangajwe ku wa Gatanu tariki 22 Mata 2022, ubwo umuryango mpuzamahanga wita ku buzima, Abbott, wagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru, cyibanze ku guhangana n’izo ndwara mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Muri icyo kiganiro, umuyobozi w’ishami rishinzwe indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’umwijima, mu Kigo cy’Igihugu cyita ku buzima (RBC), Dr Janvier Serumondo, yavuze ko u Rwanda rwihaye intego yo gupima abantu benshi bashoboka uburwayi bw’umwijima no kuwuvura.

Agira ati “U Rwanda rwihaye intego yo gupima miliyoni zirindwi (7) z’abaturage mu myaka itanu uhereye muri 2019. Birumvikana twahereye ku byiciro by’abashobora kwibasirwa cyane na Hépatite B na C, harimo abafite virusi itera SIDA, abafunze, abantu bafite imyaka 45 no hejuru, impunzi n’abandi. Ni abo twahereyeho ariko tukazakomeza n’abandi muri rusange”.

Dr Serumondo yakomeje avuga ko kugera mu kwezi k’Ugushyingo 2021, u Rwanda rwabashije gupima abantu miliyoni esheshatu (6), naho abagera ku bihumbi 50 bavurwa izo ndwara.

Uwo muyobozi avuga kandi ko kugira ngo u Rwanda rugere kuri iyo ntambwe, ari uko rwakurikije ingamba mpuzamahanga zashyizweho zo guhangana n’izo ndwara, zirimo gupima abantu no kubavura ku gihe, kureba ubuziranenge bw’amaraso, gutera inshinge mu buryo bwagenwe n’ibindi, nk’uko bisabwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS).

Icyakora Dr Serumondo yavuze ko n’ubwo hashyizwe imbaraga nyinshi mu kurwanya uburwayi bw’umwijima wo mu bwoko bwa B na C, ngo impfu zikomoka kuri izo ndwara ziracyari nyinshi ugereranyije n’abahitanwa na Malaria, igituntu na SIDA.

Yongeraho ko ibyo ari byo byatumye mu 2016, OMS itangiza umugambi ku rwego rw’isi, wo guhangana n’izo ndwara z’umwijima, ufite intego yo kugera muri 2030 zaracitse burundu.

Indwara za Hépatite B na C, zifata abantu barenga miliyoni 70 ku mugabane wa Afurika, kandi abenshi nta bimenyetso bagaragaza mu gihe cy’imyaka itari mike, bigatuma zibica buhoro buhoro ntihamenyekane icyo bazize. Ibihugu bisabwa gukora ubukangurambaga, bityo abantu bakimipisha kare izo ndwara ndetse n’uwanduye akavurwa vuba kandi neza.

Prof. Wendy Spearman, ukuriye ishami ry’indwara z’umwijima muri Kaminuza ya Cape Town muri Afurika y’Epfo, avuga ko kugira ngo intego za OMS zo guhashya indwara z’umwijima wo mu bwoko bwa B na C zigerweho, ngo ni uko habaho politiki yo kwemera ko izo ndwara ari ikibazo gikomeye cy’ubuzima.

Prof. Spearman yongeraho ko muri rusange mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara ubwandu bw’umwijima wo mu bwoko bwa C buri kuri 5.3%, ibihugu bya Afurika yo hagati muri icyo gice ni byo biri hejuru kuko biri kuri 6%, naho iby’Iburengerazuba byaco bikagira 2.4%.

Ibikorwa byose byo kurwanya izo ndwara zibasiye cyane ibice by’icyaro, ngo bigomba kubonerwa ingengo y’imari ihagije, bityo gupima no kuzivura bikoroha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyorwara bayinsanzemo ese iravurwa gakira? Ese ivurwa mugihekingana gute?.Murakoze!

Muhirwa pierre yanditse ku itariki ya: 3-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka