U Rwanda na Congo byiyemeje gufatanya kurandura icyorezo cya Ebola

Minisitiri ushinzwe ubuzima mu gihugu cya Congo Dr Eteni Longondo yatangaje ubufatanye bw’u Rwanda na Congo buzarandura icyorezo cya Ebola kigaragaje inshuro 10 mu gihugu cya Congo.

Intumwa z'u Rwanda n'iza Congo zaganiriye ku bufatanye bw'ibihugu byombi mu gukumira no kurandura Ebola
Intumwa z’u Rwanda n’iza Congo zaganiriye ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu gukumira no kurandura Ebola

Yabitangaje mu rugendo rw’umunsi umwe yagiriye mu gihugu cy’u Rwanda. Dr Eteni Longondo na mugenzi we w’u Rwanda Dr Diane Gashumba, barebeye hamwe ingamba ibihugu byihaye mu gukumira icyorezo cya Ebola.

Amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya Ebola yashyizweho umukono tariki ya 6 Kanama 2019, ibihugu byombi byiyemeza gufatanya mu gukumira icyorezo cya Ebola kiri muri Kivu y’Amajyaruguru.

Mu nama yahuje amatsinda y’ibihugu byombi ku ruhande rw’ u Rwanda yari akuriwe na Minisitiri Dr. Diane Gashumba mu gihe intumwa zo ku ruhande rwa Congo zari zikuriwe na Minisitiri Dr Eteni Longondo.

Baganiriye ku kurwanya Ebola nyuma y’izindi nama zabaye mu Mujyi wa Goma na Bukavu baganira ku nkingo zizahabwa abaturage ariko baganira n’aho bageze mu gushyira mu bikorwa gahunda yo guhangana na Ebola.

Minisitiri Gashumba yashimiye ubuyobozi bwa Congo uburyo bwashyize imbaraga mu gukumira Ebola birinda ko yagera mu Rwanda ndetse hakaba harabaye imikoranire myiza mu guhana amakuru hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri Longondo we yavuze ko uruzinduko rwe mu Rwanda rwibanda kuri Ebola kandi ko ari rwo rugendo akoze bwa mbere kuva abaye Minisitiri w’Ubuzima.

Yagize ati "Twashyize imbaraga mu kurwanya Ebola kandi tukabigeraho dufatanyije n’abandi, aho ngomba guhura n’abafatanyabikorwa mu mujyi wa Goma. Ejo nzajya Beni na Bunia kugira ngo menye uko bihagaze. Nk’ igihugu cya Congo tuzashyiraho uburyo bushoboka mu gukuraho Ebola ariko tugatekereza no ku ngamba zihamye. Kiriya cyorezo kigaragaje ku nshuro ya 10, gushyiramo amafaranga menshi ntibihagije ahubwo bigomba kujyana no gushyiraho uburyo bwo kwirinda icyorezo no kugikumiramira kandi ni byo twifuza."

Minisitiri Longondo avuga ko bazakomeza gukorana n’u Rwanda mu gukomeza guteza imbere urwego rw’Ubuzima, ibi akabishingira ku rujya n’uruza yabonye ku mupaka aho avuga ko ubuhahirane ku mipaka buzahoraho, ubuyobozi bukaba bugomba gukora ibishoboka byose mu rwego rwo koroshya ubwo buhahirane.

Mu gusoza inama, Minisitiri Dr Eteni ashimira u Rwanda rwabafashije mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, aho gufunga imipaka ahubwo bagakorana mu guhangana ko iki cyorezo cyakwirakwira mu karere, yizeza u Rwanda ko bakomeza gukorera hamwe.

Ati "Tugomba gukomeza gushyira hamwe kugira ngo turangize iki cyorezo cyatangiriye muri Congo."

Minisitiri Dr Gashumba avuga ko ubuhahirane hagati y’ibihugu bukomeje kandi bazakomeza gushyira hamwe cyane ko Congo ifite ubunararibonye mu guhangana na Ebola.

Yagize ati “Gushyira hamwe na Congo byadufashije kugira ubunararibonye nk’igihugu cyahuye na Ebola, gusa tuzakomeza kuganira dukomeza ibikorwa by’isuku no gukumira Ebola. »

Zimwe mu ngamba zafashwe mu rwego rwo guhangana na Ebola ku ruhande rw’u Rwanda harimo kongera isuku no kugabanya urujya n’uruza hagati y ibihugu byombi, aho hagabanyijwe umubare w’abambukiranya imipaka mu buhahirane cyane cyane abanyeshuri bigaga i Goma bakaba barabujijwe gusubira kwigayo ahubwo bagashakirwa amashuri mu Rwanda, hamwe no gutegura inkingo zizahabwa abaturage bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka .

Mu gihe umupaka uhuza umujyi wa Goma na Gisenyi wakoreshwaga n’abantu ibihumbi 55 ku munsi ubu umubare waragabanutse ugera ku bihumbi 30 ku munsi. Icyakora ukwezi n’igice birashize nta bwandu bushya bwa Ebola bugaragaye mu Mujyi wa Goma nubwo ibintu bitarasubira nk’uko byahoze ku mupaka kuko ingamba z’isuku zikomeje, hamwe no kugabanya urujya n’uruza hagati y’ibihugu byombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka