U Rwanda mu bihugu bitanu bya mbere ku isi byifashisha imbwa zipima COVID-19

Umushakashatsi akaba n’umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Leon Mutesa, avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bitanu ku isi bifite uburyo busanzwe bwo gupima Covid-19 hiyongereyeho uburyo bwifashisha imbwa zihumuriza.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Kamena 2021, mu kiganiro RBC yagiranye n’abantu batandukanye binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Mu bipimo byifashishwa mu gupima Covid-19 mu Rwanda harimo ibimara amasaha 24 (PCR), ibimara iminota 15 (Rapid Test) ndetse hakaba haratangiye no kwifashishwa ubundi buryo bapima bifashishije imbwa.

Prof. Mutesa avuga ko ubu buryo bwatangiriye mu Budage, ubu u Rwanda rukaba ruri mu bihugu bitanu ku isi byifashisha ubwo buryo bwo gupima Covid-19 hifashishijwe imbwa zihumuriza.

Agira ati “Ubu ni uburyo bushya u Rwanda rurimo gushyira mu bikorwa. U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere bitanu ku isi byifashisha ubu buryo. Buracyakoreshwa ku kibuga cy’indege cya Kigali gusa ariko mu minsi iri imbere turashaka kubugeza n’ahandi hagamijwe gupima abantu benshi icya rimwe”.

Prof. Mutesa avuga ko kuba hifashishwa imbwa mu gupima abantu indwara ya Covid-19, ubushakashatsi bwagaragaje ko zidashobora kuyandura ngo zongere ziyanduze abazikoresha.

Ati “Nagira ngo mbamare impungenge, ibipimo dukoresha ntabwo bishobora gutuma imbwa zandura kuko byizweho, dukoresha akantu k’agatambaro ushobora guhereza umuntu uri gupimwa akahanaguza nk’uko wakwihanaguza mu maso isume, ako ngako rero ni ko imbwa yihumurizaho, muri uko kwihumuriza ntabwo virusi itumuka ngo iyijyemo”.

Akomeza agira ati “Ahubwo byagaragaye ko iba atari virusi ifite ubuzima ku buryo ishobora kugenda ikanduza imbwa”.

Prof. Mutesa avuga ko n’ubwo hagikorwa ubushakashatsi ngo hamenyekane icyo Covid-19 yakomotseho, ibivugwa ko yaba yaravuye ku gacurama bibaye n abyo ngo birashoboka ko inyamanswa yakwanduza umuntu ariko hataraboneka aho umuntu yanduza inyamanswa.

Avuga ko iyo virusi umuntu yakomoye ku nyamanswa igera mu mubiri we ikihinduranya ku buryo we adashobora kuyanduza inyamanswa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka