U Bwongereza: Minisitiri w’Intebe Boris Johnson wari urwaye COVID-19 yavuye mu Bitaro

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, wari umaze iminsi icumi yivuza Coronavirus yavuye mu bitaro.

Boris Johnson, Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza na we yari yaribasiwe na Coronavirus (Ifoto: Pippa Fowles)
Boris Johnson, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza na we yari yaribasiwe na Coronavirus (Ifoto: Pippa Fowles)

Ibiro bye byitwa Downing Street ni byo byatangaje aya makuru, ariko byongeraho ko adahita asubira mu kazi ako kanya.
Boris Johnson w’imyaka 55 y’amavuko yavurirwaga mu bitaro bya St Thomas biherereye i London mu murwa mukuru w’u Bwongereza.

Ku wa kane tariki 09 Mata 2020 nibwo byatangajwe ko yorohewe, nyuma y’uko yari amaze iminsi itatu ari mu cyumba cyagenewe indembe.

Abaganga bamwitaho ni bo bamugiriye inama yo kudahita asubira mu kazi ako kanya. Yashimiye abaganga bo ku bitaro yivurizagaho bya St Thomas, avuga ko yifatanyije n’abantu bose bagezweho n’icyorezo cya COVID-19.

Tariki 07 mata 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yanditse ubutumwa kuri Twitter yifuriza Boris Johnson gukira vuba.

Perezida Kagame yavuze ko azirikana Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, akaba yifatanyije n’inshuti ze ndetse n’igihugu cye muri rusange mu kumuba hafi no kumwifuriza gukira vuba.

Tariki 27 Werurwe 2020 nibwo byatangajwe ko Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, abaganga bamufashe ibizamini, bigaragaza ko yagezweho n’icyorezo cya COVID-19 gikomeje guhangayikisha isi.

Icyo gihe Minisitiri Johnson yavuze ko yari yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’icyo cyorezo mu masaha 24 yari ashize birimo inkorora n’umuriro mwinshi, ahita yishyira mu kato.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka