U Bwongereza: Boris Johnson yavuze ko nta cyizere ko bazabona urukingo rwa Coronavirus vuba

Inkuru yanditswe n’ibinyamakuru bitandukanye nka metro.co.cuk, Dailymail, theguardian,Ibcnews, telegraph,express n’ibindi, ivuga ko Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson yasobanuye ko atahamya niba bazigera babona urukingo rwa Coronavirus (No guarantee).

Boris Johnson
Boris Johnson

Boris Johnson avuga ko kubona urukingo rwa Covid-19 atari ikintu umuntu yahamya ijana ku ijana.

Boris Johnson avuga ko yari yizeye ko hazaboneka umuti w’icyo cyorezo, na cyane ko u Bwongereza bwari imbere mu kugerageza gushaka urukingo.

Yagize ati, “Hari abo njya numva bavuga ko bizeye ko hari ikintu kizava mu birimo gukorerwa muri Kaminuza ya Oxford, ko byazagera ku rukingo. Ariko nta cyemeza ko ruzaboneka.”

“Ndumva kuba mvuga ibi, ndi mu kuri, kuko imyaka 18 irashize, ariko na n’ubu nta rukingo rw’icyorezo cya ‘Sars’ ruraboneka . Gusa icyo nababwira ni uko u Bwongereza na bwo bushishikariye igikorwa mpuzamahanga cyo kugerageza kubona urukingo rwa Coronavirus.”

Minisitiri w’Intebe Boris yavuze ko Guverinoma ye, ishyira amafaranga menshi mu gushaka urwo rukingo, ariko akavuga ko nta gihamya niba hari icyo bizatanga.

Yagize ati, "Ubu mumbajije niba nizeye ko tutazabana n’iki cyorezo mu gihe kinini kizaza, sinabivuga. Biradusaba kwitonda,tukagira ubwenge cyane mu buryo twitwara kuri iki cyorezo, kandi si no kuri iki cyonyine, ahubwo n’ibindi bishobora kuzabaho mu gihe kizaza."

Sir Patrick Vallance, Umujyanama mukuru wa Guverinoma y’u Bwongereza mu bijyanye na Siyansi, avuga ko nta cyizere cyatangwa, kuko ngo ni ikintu gikomeye gukora.

Gusa Sir Patrick avuga ko hari ubushakashatsi ku miti itandukanye burimo gukorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka