U Bwongereza : Bakomeje gufata ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Monkeypox

Ibigo by’ubuzima mu Bwongereza byakusanyije agera ku bihumbi magana atatu na mirongo irindwi na bitanu by’Amadolari ($375,000) yo gukora ibikoresho byifashishwa mu gupima virusi ya monkeypox ibyo bikaba byabaye nyuma y’iminsi mikeya, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ritangaje ko Monkeypox ari icyorezo cyugarije Isi.

Ihuriro ryitwa ‘The Coalition for Epidemic Preparedness Innovations – CEPI’ ryatangaje ko ayo mafaranga azashyirwa mu bigo byita ku buzima harimo icyitwa UK Medicines, Healthcare products Regulatory Agency (MHRA) ndetse na UK Health Security Agency (UKHSA) kugira ngo bikore ibikoresho bigenewe gupima ubushobozi bw’inkingo za Monkeypox, igihe ubudahangarwa bw’urwo rukingo bumara, ndetse no gukora ibikoresho byo gupima iyo virusi ya Monkeypox.

Muri uyu mwaka nibwo icyo cyozezo cyavuzwe ko cyahereye muri Afurika cyageze i Burayi, aho kugeza ubu ngo abantu bagera ku bihumbi cumi na bitandatu (16,000) ari bo bamaze kwandura iyo virusi mu bihugu bisaga 75 byo hirya no hino ku Isi.

Inzobere mu bya siyansi zirimo kwiga kuri iyo virusi, niba kugeza ubu hari icyo yahindutse kuva yaduka, igituma abayandura biyongera ku Isi, niba hari aho bihurira n’imihindagurikire y’ikirere n’ibindi.

Mu bihugu byinshi, abashinzwe ubuzima bamaze gutanga inkingo za Monkeypox ku bantu bafite ibyago byinshi byo kuyandura bitewe n’akazi bakora ndetse n’abantu bagiye bahura n’abamaze kwandura iyo virusi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka