U Bushinwa bwangiye itsinda rya OMS kwinjira mu gihugu gukora iperereza ku nkomoko ya Covid-19

Impuguke z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/OMS) zirimo gukora ubushakashatsi ku nkomoko ya coronavirus, zangiwe kwinjira mu Bushinwa ku munota wa nyuma.

Abantu babiri mu icumi (10) bagize itsinda ry’izo mpuguke mpuzamahanga mu bumenyi bari batangiye gutegura uruzinduko rwabo berekeza mu Bushinwa ariko igihe cyo guhaguruka kigeze babwirwa ko bataremererwa guhabwa viza (visas).

Abashakashatsi mu bumenyi bw’indwara bavuga ko ari ngombwa ko inkomoko ya Covid-19 imenyekana, nyuma y’uko iki cyorezo kimaze kwisasira hafi miliyoni ebyiri z’abantu, n’abarenga miliyoni 86 banduye ku isi hose.

Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus
Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus

Umuyobozi Mukuru wa WHO/OMS Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuze ko yababajwe cyane no kubona abayobozi b’u Bushinwa banga gutanga uruhushya rwari rukenewe ngo abashakashatsi binjire mu gihugu gukora akazi kabo.

Dr Tedros ku wa Gatatu yabwiye itangazamakuru ko yongeye kumenyesha abayobozi bakuru mu Bushinwa ko ako kazi ari ingenzi cyane kuri WHO/OMS, ndetse yongeraho ko bamwijeje ko barimo kwihutisha ibikenewe ku ruhande rw’u Bushinwa kugira ngo bemererwe kwinjira.

Hagati aho ariko, Beijing yavuze ko gutinza ibintu bitatewe n’ibibazo bya viza gusa, ahubwo ko basanga kuza gushakisha inkomoko ya covid ari ibintu bigoranye cyane.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bushinwa yavuze ko bari mu biganiro ngo bashakire hamwe uburyo n’itariki iryo tsinda ryagerera mu Bushinwa – kandi nyamara hari hashize amezi atandatu (6) abayobozi b’u Bushinwa bemereye iryo tsinda kwinjira mu gihugu.

Umuvugizi wa Leta y’u Bushinwa, Hua Chunying, yavuze ko ikibazo cyo gushakisha inkomoko ya virusi ari ibintu bigoye cyane, yongeraho ko kugira ngo bategure akazi k’itsinda mpuzamahanga ry’impuguke ari ibintu byo kwitondera, ari yo mpamvu u Bushinwa ngo bugomba kubigendamo buhoro kugira ngo bitegurwe neza.

Abantu ba mbere banduye Covid-19 babonetse bwa mbere mu Bushinwa mu isoko rihoramo amazi riherereye mu ntara ya Wuhan, ariko inkomoko nyayo ya coronavirus kugeza ubu ntiramenyekana.

Itsinda ry’abashakashatsi – ririmo abo mu Bwongereza (UK), Australia, Denmark n’u Buyapani (Japan) – ririfuza gukorana n’u Bushinwa (China) mu iperereza rigamije kwerekana uburyo coronavirus yavuye mu nyamanswa ikinjira mu bantu.

Hagati aho ariko, OMS iraburira abantu ko ari ikibazo gishobora kumara imyaka myinshi kitarabonerwa umuti kandi ngo bashobora kutazigera bagera ku murwayi wa zeru ni ukuvuga ku rwego iyo ndwara yari ikiri mu nyamanswa itarasingira abantu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

China isigaye ari igihugu gikomeye cyane mu bya gisirikare.Urugero,ifite intwaro zisigaye zikomeye kurusha izindi zose zitwa Hypersonic missiles Amerika na Europe zidafite.Niyo mpamvu China isigaye isuzugura Amerika.Ikibazo nuko abahanga benshi bavuga ko ibi nta kabuza bizateza intambara ya 3 y’isi twese tugashira.Gusa imana izabatanga ibarimbure,kubera ko itakemera ko batwika isi yiremeye.

gatera yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Niba ntacyo china yishinza se kuki yanze? Iperereza ningombwa ngo tumenye responsable yizi mfu amamilioni!

Luc yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka