U Buhinde: Umugeni yapfuye, 111 bitabiriye ubukwe bandura COVID-19

Nyuma y’iminsi ibiri gusa umusore wo mu Buhinde akoze ubukwe, yishwe na Coronavirus, abandi 111 bari bitabiriye ubukwe bwe babasangamo COVID-19.

Uyu mugabo w’imyaka 26 y’amavuko yari yaragaragaje ibimenyetso bya COVID-19 na mbere y’uko akora ubukwe ahitwa Bihar mu buhinde tariki 15 Kamena 2020.

Icyakora ikinyamakuru Metro cyo kiravuga ko kuko atapimwe n’abaganga, bitakwemezwa neza niba yarahitanywe n’iki cyorezo bitewe n’uko umubiri we wahise utwikwa nk’uko bisanzwe bigenda mu migenzo ya bamwe mu bahinde iyo umuntu yitabye Imana.

Iyi nkuru kandi ivuga ko yari yajyanywe mu bitaro kubera ubwo burwayi ariko aza gusezererwa agiye gushyingirwa.

Umuvandimwe we atangaza ko yari yasabye ko ubwo bukwe bwasubikwa ariko ababyeyi barabyanga kubera amafaranga menshi umuryango wari washoye muri ubwo bukwe.

Umuyobozi w’umujyi wa Bihar ubwo bukwe bwabereyemo yatangaje ko abo barwayi bose bashyizwe mu kato kandi bari kwitabwaho n’abaganga.

Ikindi ngo abitabiriye ishyingurwa ry’umusore bose basabwe kwishyira mu kato igihe cy’iminsi 14 kugira ngo hagize uwaba yanduye adakwirakwiza ubwo burwayi.

Ku bw’amahirwe, umukobwa we nta burwayi bamusanzemo nyuma y’uko apimwe.

Ubusanzwe amategeko yo mu Buhinde yemerera abantu 30 gusa kwitabira ubukwe no gushyingura ariko muri ubwo bukwe abantu 300 ngo ni bo bari babwitabiriye naho ishyingurwa ry’umusore ryitabirwa n’abagera kuri 200.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka